Bungwe: Umwana w’umukobwa w’imyaka 10 yapfiriye mu mirwano y’insoresore
Umwana w’umukobwa w’imyaka 10 wari utuye mu murenge wa Bungwe, mu karere ka Burera, yapfuye nyuma yo guterwa igiti mu mutwe n’umwe mu basore barimo barwana ubwo batahaga bavuye kwishimira Noheli.
Uyu mwana witwaga Utuje Amerie ngo yari ari kumwe n’abandi bantu bashungereye bari kureba abo basore barimo bakubitana ibiti nuko umwe muri abo basore ashatse gukubita mugenzi we arahusha igiti yari afite agikubira mu baturage maze gifata uwo mwana mu mutwe ahita apfa.
Ndayisaba Egide, umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Bungwe, avuga ko ibyo byabaye mu masaha y’umugoroba kuri Noheli, tariki ya 25/12/2013, ubwo bari bari mu gasantere ka Bungwe ku kibuga cy’umupira, bavuye kwisengerera.
Akomeza avuga ko bikimara kuba, ubuyobozi bw’umurenge bufatanyije na Polisi y’u Rwanda ikorera muri uwo murenge, bahise bata muri yombi abo basore barwanaga uko ari batanu, babajyana kubafungira uri Station ya Polisi ya Kivuye.
Uyu muyobozi yongeraho avuga ko kandi abo basore bashobora kuba bari basinze hakurikijwe uburyo bakubitanaga ibiti ndetse n’imyaka y’amavuko yabo. Abo basore bose ngo bari mu kigero cy’imyaka 20 y’amavuko.
Abo basore bose bavuga ko bari barimo bakina ariko bakubitana ibiti. Gusa ariko ngo umwe muri bo yababaje undi maze ibyari imikino bivamo imirwano.
Ndereyimana Jean de Dieu, ushinjwa kuba ariwe wateye igiti kigahitana uwo mwana, yemera icyaha ariko akavuga ko atari abigambiriye ngo kuko mugenzi we bakinaga yamukubise igiti kiramubabaza maze nawe agiye kumwishyura gihita gikubita uwo mwana.
Kuri ubu uwo musore ndetse n’abandi bari kumwe baracyari mu maboko ya Polisi mu gihe hagikorwa iperereza ryimbitse maze bagahanwa hakurikijwe amategeko.
Umurenge wa Bungwe ni umwe mi mirenge yo mu karere ka Burera ituriye umupaka ugabanya u Rwanda na Uganda. Muri uwo murenge hakunze kuvugwa ikiyobyabwenge cya kanyanga gituruka muri Uganda.
Ubuyobozi bw’uwo murenge buvuga ko bukora ibishoboka byose kugira ngo bakirwanye kuko kiza ku mwanya wa mbere mu biteza umutekano muke muri uwo murenge. Amakimbirane mu ngo, urugomo, ubwicanyi ngo ahanini byose biterwa n’ubusinzi bwa kanyanga.
Norbert Niyizurugero
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|