Bungutse ubumenyi ku mutekano burenze ubwo bari biteze
Ubuyobozi bwa RDF Command and Staff College buratangaza ko ibiganiro nyunguranabitekerezo n’impuguke ku bijyanye n’umutekano bisigiye abahigira ubumenyi burenze ubwari bwitezwe.
Gen Major Jean Bosco Kazura, umuyobozi wiri shuri rikuru rya gisirikare riherereye mu Karere ka Musanze, yabitangaje ubwo hasozwaga ibiganiro nyungurana bitekerezo bimaze iminsi itatu n’impuguke ku bijyanye n’umutekano, kuri uyu wa gatatu tariki 18 Gicurasi 2016.

Ati “Birenze igipimo rero kuko abantu bitabiriye ibi biganiro, bazanye ubwenge bwinshi n’ibitekerezo byinshi byafashije aba banyeshuri noneho n’uwari ufite ikibazo mu byo yari agiye gukora.
Byabafashije ku buryo twizera ko ibintu tubashakaho muri iyi minsi batararangiza baza no kubikora neza kurushaho.”
Gen Major Kazura yavuze ko bagize amahirwe yo kwakira impuguke zitandukanye ku bijyanye n’umutekano ziturutse hirya no hino ku isi.

Major Paul Aruasa, umusirikare mu ngabo z’igihugu cya Kenya, yavuze ko ibyo bungukiye mu biganiro bizabafasha gutuma ibihugu byabo bitere imbere, kuko babonye ko umutekano ari wo musingi w’iterambere kandi u Rwanda rukaba urugero rwiza rwo kurebereraho.
Ati “Kubera ingamba bafashe mu bijyanye n’umutekano byafashije iki gihugu mu iterambere ari nabyo byerekana ko gutera imbere kw’igihugu bishingiye ku mutekano wacyo.”
Minisitiri w’ingabo Gen James Kabarebe, yashimiye abitabiriye ubutumire ku bw’igihe n’umwanya bigomwe bakitabira ubutumire, ariko by’umwihariko ashimira impuguke zatanze ibiganiro kuko hari byinshi ababikurikiye buhangukiye.

Ibibazo by’umutekano, ishusho y’Afurika” niyo nsanganyamatsiko yiyi nama yar’ihuriwemo n’abasirikare bakuru 12 bakurikirana amasomo muri RDF Command and Staff College baturuka mu bihugu bya Burundi, Kenya, Tanzania, Uganda, Malawi, Sudan y’Epfo, Zambia na 34 ba RDF.
Ohereza igitekerezo
|