Bugeshi: Imbogo ziraye mu baturage zikomeretsa abaturage batanu (updated)
Abaturage bo mu Mudugudu wa Akimpongo, Akagari ka Mutovu mu Murenge wa Bugeshi wo mu Karere ka Rubavu, mu rucyerera rwo kuri uyu wa mbere tariki ya 29/12/2014 batewe n’Imbogo 3 zibasira imyaka yabo, mu gihe bagize ngo ni inka bagiye kuzirukana zirabakomeretsa.
Kugeza ubu amakuru aremeza ko hakomeretse abantu batanu, batatu bajyanywe ku bitaro bya Gisenyi barimo umwe yakomerekeje mu ijosi ndetse ikanamusohora amara, undi ikaba yamukomerekeje bikomeye ku kibuno no ku kibero.
Abandi batatu bajyanwe ku kigo nderabuzima cya Bugeshi kiri muri uyu murenge kuko bakomeretse bidakabije cyane.
Mu masaha ya saa tatu Imbogo zari zikiri mu myaka y’abaturage mu gihe bo bavuye mu byabo batinya ko zibagirira nabi.
Amakuru agezwe ho ubu aremeza ko izi mbogo uko ari eshatu zamaze kuraswa n’ingabo z’igihugu, ubuyobozi bukaba buri gukorana inama n’abaturage bubahumuriza kuko bari bavuye mu byabo.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bugeshi, Mvano Etienne avuga ko imbogo zateye abaturage zavuye muri pariki y’ibirunga.
Hashize umwaka indi Mbogo ivuye muri pariki igatera mu baturage mu Murenge wa Bugeshi, abaturage bakaba barayikijijwe n’uko yishwe.
N’ubwo ikigo cy’igihugu gishinzwe iterambere (RDB), mu ishami ryacyo rishinzwe ubukerarugendo batemera ko abaturage bakwica inyamaswa ibateye ahubwo bagasaba ko babimenyeshwa bakohereza abarinzi bakayisubiza muri pariki, abaturage bavuga ko iyo Imbogo zatorotse bitoroha kuzisubiza muri pariki kubera amahane yazo ahubwo igisubizo kiba kuzirasa.
Sylidio Sebuharara
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|