Bugeshi: Abasirikare ba Kongo babyutse basarura ibirayi by’Abanyarwanda

Abaturage bo mu murenge wa Bugeshi akarere ka Rubavu baravuga ko abasirikare ba Kongo bakorera ku mupaka w’u Rwanda na Kongo babyutse babakurira ibirayi.

Bamwe mu baturage mu mudugudu wa Ngando akagari ka Hehu ahakuwe ibirayi batangarije Kigali Today ko ubwo babyukaga mu gitondo cya kare babonye abasirikare ba Kongo bikoreye ibirayi bamaze gukura mu mirima yabo yegereye umupaka wa Kongo.

Mpaye, umwe mu babyiboneye avuga ko abasirikare ba Kongo basanzwe bakuza ibirenge ibirayi biri mu mirima y’Abanyarwanda yegereye umupaka ariko ngo kuri uyu wambere taliki ya 28/4/2014 abasirikare babyirayemo bakura aharenga uburebure bwa metero eshanu ndetse babyikorera bareba bahita bajya mu mazu yabo.

Mpaye abajijwe niba nta nzego z’umutekano z’u Rwanda zihakorera avuga ko zihari ariko ahakuwe hegereye utuzu abasirikare ba Kongo babamo kuburyo nta buryo bwo kubahagarika.

Ibirayi byakuwe abaturage bavuga ko bigera ku biro ijana, bakaba bavuga ko bahangayikishijwe n’ibi bikorwa by’ubujura bisanzwe bijyana n’ibikorwa by’ihohoterwa abasirikare ba Kongo bakorera Abanyarwanda bajya gukorera muri Kongo.

Kuri uyu wambere muri Kibumba territoire ya Nyiragongo habyukiye imyigaragambyo yo kwamagana ifatwa ry’umuyobozi waho, wahagaritswe azira amakosa yakoze.

Abanyarwanda begereye umupaka wa Kongo batangarije Kigali Today ko iyi myigaragambyo ijyana no guhohotera Abanyarwanda bajya gukorerayo kuko n’amashuri bayahagaritse.

Umuyobozi w’umurenge wa Bugeshi, Mvano Etienne, avuga ko abaturage batagomba kwambuka mu gihe muri Kongo hari ikibazo naho ku kibazo cy’ibirayi bikurwa n’abasirikare ba Kongo, akavuga ko ari ibikorwa by’ubujura bakorera aho begereye kandi bitakoroha kubahagarika.

Sylidio Sebuharara

Ibitekerezo   ( 2 )

Abasirikare ba Kongo ni Ibyonnyi. Muzahashyire serukiranyi yambaye mukotanyi muzaba mureba ntibazagaruka.

Ibyonnyi yanditse ku itariki ya: 29-04-2014  →  Musubize

Abakongomani rwose bamereye nabi abanyarwanda kumipakayabo hose barabambura abandi bakabajujubya ububwo bazanye indi systeme yo kkwaka visa kubanyarwanda bambuka bajyayo guhinga abandi bakabihorera bava gusarurayo ibyo bahinze bakabibambura cyo cyimwe nababa bagiye guhahayo Leta y’u Rda nigire icyo ikora naho abaturage bayo bararengana bikabije.

kazu yanditse ku itariki ya: 29-04-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka