Bugesera: Yishe nyina amutemye kubera ko yamubujije kwinjiza indaya munzu

Umugabo witwa Kanakuze Fidele w’imyaka 30 y’amavuko yishe nyina umubyara witwa Kabarerwa Patricia w’imyaka 72 y’amavuko amutemye ijosi n’umusaya kubera ko yaramubujije kwinjiza indaya munzu.

Ibi byarabereye mu murenge wa Shyara mu kagari ka Rebero mu mudugudu wa Nyamirama mu karere ka Bugesera, mu masaha y’umugoroba yo kuwa gatanu tariki 24/1/2014, nk’uko bivugwa n’umunyamabanga nshigwabikorwa w’umurenge wa Shyara, Karinganire Celestin.

Yagize ati “ Kanakuze yatemye nyina nyuma yuko bagiranye intonganya amubuza kwinjiza munzu umukobwa w’indaya yarazanye ashaka kumusambanya ahubwo akamubwira ko agomba gucyura umugore we yirukanye witwa Nyiranzabandora Pelagie babyaranye abana batatu.”

Avuga ko undi yahise agira umujinya noneho aba agiye munzu azana umuhoro ahita atema uwo mukecuru ariwe nyina ijosi n’umusaya maze umukecuru ahita agwa aho ubwo.

Kanakuze Fidele akaba yahise atabwa muri yombi, kuri ubu akaba ari mu maboko ya polisi. Naho umurambo wa nyakwigendera ukaba wahise ujyanwa mu bitaro bikuru bya ADEPR Nyamata .Uyu akaba yarirukanye umugore we n’abana batatu mu kwezi kwa 7 umwaka ushize.

Egide Kayiranga

Ibitekerezo   ( 1 )

ewas ige yishyurs abantu baba bahishije ibyabo

hitimana yanditse ku itariki ya: 26-01-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka