Bugesera: Yashyikirijwe moto ye yari yibwe igafatirwa i Burundi

Polisi ikorera mu Karere ka Bugesera yashyikirije uwitwa Niyigena Fabien moto yo mu bwoko bwa TVS yibiwe mu Rwanda igafatirwa mu gihugu cy’u Burundi, ku gicamunsi cyo kuwa 13/01/2015.

Niyigena atangaza ko moto ye ifite numero iyiranga RC 619W yibiwe mu Karere ka Gasabo mu Murenge wa Kimironko ahitwa kwa Mushimire ku isaha ya saa moya z’umugoroba zo kuwa 13/12/2014, ubwo bayakaga umumotari wayitwaraga witwa Habinshuti Olivier.

Yagize ati “uwo mumotari yatezwe n’umukobwa amubwira ko ashaka ko amugeza kwa Mushimire arahamugeza, agiye kubona abona umuntu araje aramubwira ngo namujyane kwa Lando mu gihe barimo kumvikana amafaranga haza umuntu aba amuziritse urutsinga mu ijosi baramuniga ahita yikubita hasi bahita batwara moto ubwo atabaje asanga barenze”.

Niyigena amaze gushyikirizwa moto ye yari yibiwe Kimironko igafatirwa i Burundi.
Niyigena amaze gushyikirizwa moto ye yari yibiwe Kimironko igafatirwa i Burundi.

Kuva ubwo Niyigena yatangiye gushakisha moto yitabaza polisi, kubera ko polisi y’u Rwanda ifitanye umubano mwiza na polisi y’u Burundi bakomeje gukorana nibwo moto yaje gufatirwa muri Komine Bugabira mu Ntara ya Kirundo mu Gihugu cy’u Burundi.

Umuyobozi wa sitasiyo ya polisi ya Nyamata mu Karere ka Bugesera, CIP Issa Bacondo avuga ko iyo moto yafashwe kubera ko polisi z’ibihugu byombi zihuriye muri polisi mpuzamahanga (Interpol).

Ati “aha niho habaye igikorwa cy’ubufatanye maze tubasha gutahura aho iyo moto iri, kandi ubwo bufatanye butabayeho ntitwabishobora kuko iyo igeze mu gihugu cy’u Burundi bahita bayiha ibindi byangombwa ku buryo utabasha kuyimenya”.

Uyu muyobozi asaba abamotari kwitwararika kubo batwara ku buryo babonye uwo batizeye bagomba kuzajya babimenyesha polisi byihutirwa.

“Ikindi bagomba kureba aho bageza abo batwaye kuko bagomba gushishoza niba uwo batwaye ababwiye ngo abageze ahatabona kandi hari ahari amatara bakanga kuko ariho bahurira nibyo bibazo byose,” CIP Bacondo.

Akomeza ashimira ubufatanye bukomeje kuranga polisi y’u Rwanda n’iy’u Burundi kuko butariho abo banyabyaha batamenyekana, dore ko uwafatanwe iyo moto yahise afatwa kugira ngo atange amakuru kuri ubwo bujura.

N’ubwo ashyikirijwe moto imwe, Niyigena avuga ko hari indi moto nayo yibiwe ku Kicukiro nayo yo mu bwoko bwa TVS RC 555V yabuze kuwa 11/8/2014, kuri ubu akaba akirimo kuyishakisha.

Egide Kayiranga

Ibitekerezo   ( 1 )

Polisi mwakoze akazi keza.Bitinde bitebuke n’abandi bajura bamenye ko bazafatwa.

Rwego yanditse ku itariki ya: 14-01-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka