Bugesera: Yagwiriwe n’ikirombe arapfa ubwo yacukuraga Gasegereti na Koruta
Nsanzamahirwe Thadee w’imyaka 34 y’amavuko yagwiriwe n’ikirombe cya Gasegereti na Koruta ahita yitaba Imana, icyo kirombe kiri mu kagari ka Rurenge mu mudugudu wa Gitaraga mu murenge wa Mwogo mu karere ka Bugesera.
Uyu mugabo yari asanzwe akorera ikompanyi icukura amabuye y’agaciro muri uwo murenge yitwa Mining Transporter Company (MTC) nk’uko bisobanurwa n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Mwongo, Ruzagiriza Vital.
Aya marorerwa yabaye ku isaha ya saa yine z’amanywa zo kuwa 18/2/2014, ubwo abacukuzi bagera kuri batanu bari munsi y’ubutaka nko mu metero zirenga 10. Abo bandi ntacyo babaye uwo umwe niwe wagwiriwe n’ubutaka hanyuma abandi basohoka batabaza baguye kumukuramo basanga yashizemo umwuka.
Ruzagiriza avuga ko kuriduka kw’icyo kirombe byaturutse kubutaka bworoshye kubera imvura imaze iminsi igwa kandi bakaba batari bashyizemo inkingi zikomeye.
Ati “twabahaye inama z’uko bagomba kubanza bagapima ubutaka bakareba niba bukomeye cyangwa bworoshye mbere yo kujya mu kuzimu gucukura ayo mabuye kugirango birinde izo mpanuka kandi bakanagira ibikoresho byabugenewe”.
Umurambo wa nyakwigendera wajyanwe mu buruhukiro bw’ibitaro bya ADEPR Nyamata, ukaba uzahakurwa ugiye gushyingurwa nabo mu muryango we.
Egide Kayiranga
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|