Bugesera: Yagiye kwaka umunani w’umugore we kwa sebukwe ahasiga ubuzima
Ndagijimana Jean Damascene w’imyaka 31 y’amavuko wari utuye mu murenge wa Nyarugenge mu karere ka Bugesera yagiye kwa sebukwe kwaka umunani w’umugore we agezeyo baterana amagambo bituma barwana bimuviramo urupfu.
Ku mugoroba wo kuwa 28/11/2013 Ndagijimana yagiye kwa sebukwe witwa Hitimana Felicien w’imyaka 55 y’amavuko agiye kwaka umunani w’umugore we, akigerayo abaza impamvu umugore we batamuha umunani bituma havuka intonganya maze batangira kurwana nibwo sebukwe yahise afata igiti cy’umwase ahita akimukubita mu mutwe undi arakomereka cyane.
Ubuyobozi bwa polisi mu karere ka Bugesera Polisi buvuga ko hahise hashakwa uburyo bwihuse bwo kumujyana kwa muganga, nibwo bakimugeza mu bitaro bikuru bya ADEPR Nyamata yahise ashiramo umwuka.
Hitimana yahise atabwa muri yombi ajyanwa gufungirwa kuri sitasiyo ya polisi ya Ruhuha mu gihe hagitegerejwe ko akorerwa idosiye maze agashyikirizwa ubutabera.
Polisi irihanangiriza abaturage ko bagomba kwitondera ikintu cyose gishobora gutuma haba intonganya kuko ariho hava imirwano ariyo ntandaro y’impfu zitandukanye.
Egide Kayiranga
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
ubwo uwo ntasize ubusambo? none se yumvaga afite uburenganzira bwo kujya kurwanira imitungo iwabo w’umugore? umugabo wigisambo!!!!!!! niyigendere nubundi inda yishe nyirayo!@ ahubwo uwo musaza niba mufungure!!