Bugesera: Yafatiwe mu cyuho atanga ruswa y’ibihumbi 120 ku ba polisi
Umugabo witwa Uwamahoro Deogratias w’imyaka 38 y’amavuko yafatiwe mu cyuho aha ruswa umupolisi y’amafaranga ibihumbi 120, kugira ngo arekure imodoka ye ifungiye kuri sitasiyo ya polisi ya Nyamata mu karere ka Bugesera.
Polisi itangaza ko imodoka ya Deogratias hashize amezi abiri ifashwe kuko yarayitwaye ipakiye ibiti by’umushikiri cyangwa se kabaruka, abonye ko polisi igiye kumufata ata iyo modoka ariruka none akaba yaragarutse aje gutanga ruswa kugirango bayirekure.

Polisi igira iti “ Uyu mugabo yahoraga ahamagara umupolisi wacu Cpl Mwumvaneza Jules amusaba ko amuha ibihumbi 300 kugirango arekure iyo modoka nibwo undi yamubwiye ko nta kibazo agomba kuza bakabirangiza.”
Uyu mupolisi akaba yarahise abimenyesha abayobozi be ko hari abashaka kumuha ruswa kandi ko adashaka kuyirya kuko ari umuco mubi.
Bakaba bahanye gahunda yo guhurira mu mudugudu wa Nyabivumu mu kagari ka Nyamata ville mu murenge wa Nyamata mu kabari bita olempia, agiye kumuha amafaranga bahita bamuta muri yombi.
Iyo modoka ya Deogratias ikaba aimaze gufatirwa mu bikorwa byo gutwara ibiti by’umushikiri inshuro zigera kuri eshanu ariko akarekurwa.
Egide Kayiranga
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
Nanjyehanondi muri afurikayepfo nikundirakwisomera udukuru dusekeje nabasabaga ngomuzajyemunyoherereza fudukuru nisekere
Ese nta buryo ubukangurambaga bwakongerwa abacuruzi bakigishwa kureka kwangiza ibidukikije bakurikiranye cash ziva muri ibyo biti ko barushaho guhomba? urebye imodoka ziparitse kuri police station n’iminsi zihamaze n’amafaranga ziba zimaze gukorera iyo zitishora muri iyo magendu ubona bibabaje!
Uzi ko bya biti bigomba kuba bifite ikashi kurusha colotan? Ariko ubundi babikoramo iki? Uwandusha kubimenya yansobanurira. Ese ntakuntu ubushakashatsi (Faculté ya AGRONOMIE ) yakora kuburyo tubitera ku bwinshi, maze buri rugo mu RWANDA rugatera nibura IBITI 10 by’umushikiri maze tukabibyaza umusaruro?