Bugesera: Yafatiwe mu cyuho afata amafaranga y’abaturage ngo azabazanira amashanyarazi

Umusore witwa Rwagasore Godfrey w’imyaka 24 y’amavuko yafatiwe mu murenge wa Ntarama mu karere ka Bugesera arimo kwakira amafaranga y’abaturage ababwira ko azabazanira amapoto y’amashanyarazi.

Rwagasore wiyemerera icyaha akanagisabira imbabazi avuga ko ubusanzwe yari umukozi w‘ikigo gishinzwe isuku n’isukura n’amazi n’amashanyarazi (EWSA) ariko akaba yari umukozi mubo bita ba nyakabyizi, akaba yari ashinzwe gutera amapoto y’ahagiye gushyirwa amashanyarazi.

Ati “abaturage bari bamaze kumpa amafaranga agera ku bihumbi 46, nanjye narayafataga kuko amapoto nayabashyiriragaho”.

Ngo ikibazo cyaje kuvuka ubwo hari abo yaririye amafaranga maze akanga kubashyirira amapoto ku mazu yabo nibwo bahise bahamagara ubuyobozi bukuru bwa EWSA buhita buza buramufata. Ubu akaba afungiye kuri sitasiyo ya polisi ya Nyamata mu karere ka Bugesera.

Ubuyobozi bwa polisi mu karere ka Bugesera butangaza ko Rwagasore akurikiranyweho icyaha cy’ubwambuzi, ubushukanyi n’ububeshyi gihanwa n’ingingo ya 318 y’igitabo cy’amategeko ahana.

Aramutse ahamwe n’icyo cyaha yahanishwa igifungo cyo kuva ku mwaka itatu kugera kuri itanu, ndetse agacibwa n’amande yo kuva kuri miliyoni eshatu kugera kuri eshanu z’amafaranga y’u Rwanda.

Polisi itanga ubutumwa bw’uko nta muturage ugomba kugura uburenganzira bwe kuko umuntu wese uzajya acibwa amafaranga ku kintu yemerewe agomba guhita ayimenyesha byihuse kandi ko azagirirwa n’ibanga.

Rwagasore Godfrey avuka mu karere ka Ngororero mu murenge wa Hindiro mu kagari ka Marantima mu murenge wa Karambo mu ntara y’iburengerazuba.Amafaranga yose yatse abaturage akimara gufatwa yahise ayabasubiza.

Egide Kayiranga

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka