Bugesera: Yafatanwe inka eshatu zinyibano
Umugabo witwa Shirimpaka Jean Marie Vianney wo mu murenge wa Mwogo mu kagari ka Rurenge mu mudugudu wa Kaboshya ari mu maboko ya polisi nyuma yo gufatanwa inka eshatu z’inyibano.
Shirimpaka usanzwe ukora akazi ko kubaga amatungo ngo yafatanwe izo nka mu masaha ya nijoro yo kuwa 15/1/2014 ubwo yarazishoreye azijyanye iwe, niko gufatwa n’irondo naryo rihamagara abashinzwe umutekano; nk’uko bisobanurwa na Ruzagiriza Vital uyobora umurenge wa Mwogo.
Ati “ubu iperereza ryahise ritangira kugirango dushakishe ba nyirazo, kandi haracyari kare kuko twizeye ko turi bubabone nta kabuza”.
Ruzagiriza Vital asaba abaturage kwirinda ibikorwa by’ubujura kuko bishobora guteza umutekano muke, ko ikibazo bagize bagomba guhita babimenyeresha ubuyobozi bw’inzego z’ibanze nabwo bukihutira ku gikemura.
Aha kandi yabasabye kurushaho kwicungira umutekano bakaza amarondo, uwo babonye batamuzi bakamubaza ibimuranga n’ikimugenza.
Egide Kayiranga
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|