Bugesera: Yafashwe nyuma yo gutoroka ashinjwa gusambanya umwana w’imyaka 10

Umusore witwa Joseph w’imyaka 18 yatawe muri yombi ku bufatanye bw’inzego za polisi n’abaturage nyuma yaho yari amaze igihe ashakishwa amaze gusambanya ku ngufu umwana w’umukobwa w’imyaka 10.

Joseph yatawe muri yombi kuwa 9/2/2014 ahita ajyanwa gufungirwa kuri sitasitiyo ya polisi ya Ruhuha mu karere ka Bugesera; nk’uko bivugwa n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Mareba, Sebatware Magellan.

Yagize ati “kuva akimara gukora ayo marorerwa yahise atoroka, ariko abaturage bafatanyije n’inzego z’umutekano zatangiye kumushakisha, nyuma y’icyumweru nibwo tumufashe kuko yagendaga yihishahisha mu bigunda no mu bihuru bitandukanye”.

Uwo mwana w’umukobwa yajyanywe gukorerwa isuzuma ku bitaro bikuru bya ADEPR Nyamata ariko ibyavuyemo ntibyashyizwe ahagaragara.

Joseph ndetse n’uwo mwana w’umukobwa bari baturanye mu murenge wa Mareba mu kagari ka Nyamigina mu mudugudu wa Ruyenzi mu karere ka Bugesera.

Egide Kayiranga

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka