Bugesera: Ushinzwe ibikorwaremezo na we yatawe muri yombi

Umukozi ushinzwe ibikorwaremezo mu Karere ka Bugesera, Nzeyimana Phocas nawe yatawe muri yombi akekwaho ubufatanyacyaha ku cyaha cya ruswa no kutubahiriza ibiteganywa n’amategeko mu itangwa ry’isoko ryo kubaka inyubako y’ibiro by’Akarere ka Bugesera.

Umuvugizi wa Polisi akaba n’umugenzacyaha mukuru mu Ntara y’Uburasirazuba, Inspector of Police Emmanuel Kayigi avuga ko Nzeyimana yatawe muri yombi kuko akekwaho kugira aho ahurira n’ibyo byaha abafashwe mbere baregwa.

Yagize ati “ni umukozi ushinzwe ibikorwaremezo, akaba yakurikiraniraga hafi imikorere ya rwiyemezamirimo ndetse akanareba niba ibikorwa aribyo biri kugishushanyo mbonera no ku masezerano yagiranye n’akarere”.

Imitangire y'isoko idahwitse no kudindira kw'iyi nyubako nibyo bakurikiranyweho.
Imitangire y’isoko idahwitse no kudindira kw’iyi nyubako nibyo bakurikiranyweho.

Inspector of Police Kayigi avuga ko iperereza rigikomeje kuko uwo bigaragara ko yagize uruhare mu idindira ry’inyubako y’akarere wese agomba kubiryozwa.

Nzeyimana asanze mu buroko Munyanziza Zéphanie, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’akarere, Bimenyimana Martin ushinzwe amasoko y’akarere, Uzaribara Sylver, Umuyobozi w’Akanama gashinzwe gutanga amasoko mu karere ndetse na rwiyemezamirimo watsindiye isoko ryo kubaka inyubako y’akarere, Twahirwa Jean Claude, bose bakurikiranyweho icyaha cya ruswa no gushaka indonke ndetse no kutubahiriza ibiteganywa n’amategeko mu itangwa ry’isoko ryo kubaka inyubako y’ibiro by’Akarere ka Bugesera.

Enterprise NJB (Nemeyabahizi Jean Baptiste) niyo yatsindiye kubaka ibiro by’Akarere ka Bugesera mu mwaka wa 2012 igirana amasezerano n’akarere ko iyo nyubako igomba kuzura mu gihe cy’umwaka ariko ubu hakaba hamaze gushira imyaka ibiri iyo nyubako itaruzura.

Egide Kayiranga

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 6 )

Oya Abo bayobozi ba Bugesera mube mubaretse babanze batwishyurize Frws y’ikibuga cy’indege Tuve mu bihuru no mu matongo batabyitwaza ,twe abatarahabwa ingurane zacu tukazisanga Dutuye hamwe n’ibikoko muri Parc kandi harahoze hatuye abantu

nene yanditse ku itariki ya: 19-03-2015  →  Musubize

Mayor arazira ubusa kubijyanye na cash meya ntaho ahirira nayo ahubwo bagitifu bakorana na procurement kuko nibo batanga amasoko bakanishula uwa musanzewe yararusombutse none akarere nta 100 kakigira yayamariye ngo murizakaburimbo da ba gitofu nabantu bakwiye lwitabwaho. Unarebye wagiranho akarere ni alarima kabo. Ntiwabona gitifu mu muganda muzabigenzure no mugira gitifu mubona muri gahunda ya leta nta soko rishobora gutangwa hadatanzwe ruswa ndabihamya.

kt yanditse ku itariki ya: 19-03-2015  →  Musubize

Iyi dosiye ni icyitegererezo nawe se inyubako iri kubakwa hari abayikurikirana kandi hari amasezerano noneho ukavuga ngo ubumenyi buke. Icyo kibazo Minijust yaragikemuye niba ukoze amasezerano ukabana hari ibyo udasobanukiwe baza Minijust.
Gukurikirana ishirwa mu bikorwa ry’imirimo buri munsi niryo banga ryo kugira ngo ibikorwa birangire neza mu gihe, hakoreshejwe amafaranga yateganyijwe kandi byujuje ubuziranenge. Ibi bitabaye igikorwa ntikirangirira igihe, hakoreshwa menshi nta buziranenge kigira.

humuriza yanditse ku itariki ya: 18-03-2015  →  Musubize

Bareba niba MAIRE WE atari mubafatanyacyaha....dore ko yigira nyoninyinshi kandi ari corrupted cyane, nyuma agashaka kubigereka kubandi.....

HUGO yanditse ku itariki ya: 18-03-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka