Bugesera: Urimubenshi yakorewe urugomo bimuviramo kwitaba Imana
Mu ijoro rishyira kuri Noheli, Ndori na Maswari bakoreye urugomo umusore witwa Urimubenshi Bosco w’imyaka 30, wo mu kagari ka Ngeruka, umurenge wa Ngeruka mu karere ka Bugesera, bimuviramo kwitaba Imana.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Ngeruka, Sebarundi Ephrem, avuga ko ibyo byabaye mu masaha ya saa tatu z’umugoroba ubwo nyakwigengera babonaga abantu imbere ye maze arabamurika n’itoroshi niko guhita bamukorera urugomo baramukubita.
Sebudandi avuga ko kubera induru, abaturage bagerageje gutabara Urimubenshi ariko basanga bamugize intere niko guhita bihutira kumugeza kwa muganga ku kigo nderabuzima cya Ngeruka ariho yaje kwitabira Imana bukeye bwaho kuri Noheri mu masaha ya saa mbiri za mugitondo.
Umuyobozi wa polisi mu karere ka Bugesera, Supt. Bizimana Felix, avuga ko abakekwaho gukora urugomo kuri batorotse bakaba barimo gushakishwa. Ndori afite imyaka 22 y’amavuko naho Maswari afite imyaka 20.
Supt. Bizimana yagize ati “bakimara kumva ko uwo bakubise bamujyanye kwa muganga ndetse akanashyirwa kwa muganga bahise batoroka”.
Supt. Bizimana avuga ko uretse icyo kibazo cyabaye ubusanzwe umutekano wagenze neza mu bihe bya Noheri kandi bakaba bizeye neza ko bizakomeza.
Egide Kayiranga
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|