Bugesera: Umwe afunzwe azira guha umupolisi ruswa undi azira ibiyobyabwenge
Ku gicamunsi cya tariki 25/11/2013 Polisi ikorera mu karere ka Bugesera yataye muri yombi abantu babiri. Umwe ni umushiferi washakaga guha umupilisi ruswa, undi ni umugore wacuruzaga ibiyobyabwenge.
Umushoferi witwa Hategeka Marcel w’imyaka 32 y’amavuko, yatawe muri yombi nyuma yo guha umupolisi ruswa y’amafaranga ibihumbi bitanu ngo amurekure nyuma yo kumufatira mu ikosa.
Ibi byabaye mu masaha yo ku gicamunsi cyo kuwa 25/11/2013 bibera mu mujyi wa Nyamata, aho uyu mushoferi yafashwe n’umupolisi AIP Muhoza Nduwayo.
Ubuyobozi bwa polisi mu karere ka Bugesera butangaza ko nyuma yaho uyu mupolisi afatiye umushoferi yamwatse ibyangombwa maze undi akabifata akabimuha akongeraho amafaranga ibihumbi amusaba ko amusubiza ibyangombwa akayatwara.
AIP Muhoza yihutiye kumuta muri yombi no kubimenyesha abamukuriye kuko uyu mushoferi yashakaga kumukoresha amakosa.
Hategeka yahise ajyanwa gufungirwa kuri sitasiyo ya polisi ya Nyamata mu gihe hagitegerejwe ko agezwa imbere y’ubutabera.
Umugore yafatanywe ibiro bitatu by’urumogi na litiro 15 za kanyanga
Kuri uwo munsi kandi Polisi yafashe Umugore witwa Nyirabikari Damarisi w’imyaka 46 utuye mu murenge wa Mayange azira gucuruza urumogi n’inzoga ya Kanyanga.
Uyu mugore yafashwe mu masaha ya nyuma ya saa sita zo kuwa 25/11/2013, ubwo inzego z’umutekano zajyaga iwe kuko ngo zari zifite amakuru ko mu rugo rwa Nyirabikari bahacururiza ibiyobyabwenge n’inzoga zitemewe.
Polisi itangaza ko kuri ubu irimo gushakisha umugabo wa Nyirabikari witwa Habimana Jean Damascene bakunda kwita Nyakarundi w’imyaka 47 y’amavuko kuko yabashije gutoroka kuko bagiye iwe baramubura.
Ubuyobozi bwa polisi bukomeje gushimira abaturage kubera ubufatanye bakomeje kugaragaza batanga amakuru y’abakekwaho gukora ibyaha.
Egide Kayiranga
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|