Bugesera: Umwana w’imyaka 8 yarohamye mu kiyaga cya Cyohoha ahita yitaba Imana
Umwana witwa Izabayo Claude w’imyaka umunani yarohamye mu kiyaga cya Cyohoha yepfo ahita yitaba Imana ubwo yari yagiye kuvoma amazi maze akajya mu kiyaga koga akurikiye abo bari kumwe.
Uyu mwana wigaga mu mwaka wa mbere w’amashuri abanza ngo ku kumugoroba wo kuwa 25/9/2014 yoganaga na banzi be bakoresheje umutumba w’insina nk’uko bivugwa n’umubyeyi we Nsabimana Jean de Dieu.
Yagize ati “amakuru twahawe n’abo bana boganaga ngo bari ku mutumba w’insina bawogeraho nibwo bari hagati mu kiyaga umwana yaje kunyerera niko guhita agwa mu mazi, bahise batabaza tugerageje kumurohora dusanga yarangije gushiramo umwuka”.
Nsabimana avuga ko umurambo w’uwo mwana biteganyijwe ko upimwa n’abaganga maze ugashyingurwa.
Ubuyobozi bwa polisi mu karere ka Bugesera burasaba abaturage gucunga abana babo ntibabareke ngo bajye ahantu batizeye umutekano bonyine. Polisi kandi irasaba ababyeyi kutemerera abana babo ngo bajye koga mu biyaga igihe bakiri bato cyangwa batari kumwe n’abantu bakuru.
Egide Kayiranga
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|