Bugesera: Umwana w’imyaka 16 yiyahuye arapfa biturutse ku makimbirane y’ababyeyi be

Umwana witwa Manirarora Steven w’imyaka 16 y’amavuko yapfuye yiyahuye, ubwo yuriraga ipironi y’amashanyarazi maze akicwa n’umuriro biturutse ku makimbirane y’ababyeyi be bahoraga barwana.

Ibi byabaye kuwa 21/4/2013 ku isaha ya saa yine z’amanywa bibera mu mudugudu wa Karubogozi mu kagari ka Kabuye mu murenge wa Nyarugenge mu karere ka Bugesera.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari ka Kabuye, Nazaninka Jolie avuga ko ngo uwo mwana yahoraga avuga ko aziyahura kuko ababyeyi be bahoraga barwana maze bigatuma ababara cyane.

Yagize ati “amakimbirane yabaga muri urwo rugo twari tuyazi kuko bari no mu ngo zibanye nabi twageragezaga kubegera ariko ibibazo bafitanye ntibishire. Akenshi umugabo yarazaga umugore hanze bigatuma nuwo mwana nawe arara hanze biturutse akenshi ku businzi”.

Avuga ko uwo mwana ngo atari agishoboye kubaho muri ubwo buryo akaba ariyo mpamvu yahise yiyahura.

“amakuru dufite nuko yajyanye n’abarumuna be babiri maze akurira ipironi bamubuza akanga ahubwo akavuga ko ashaka gupfa kuko n’ubundi atabayeho neza niko guhita afatwa n’amashanyarazi ashiramo umwuka maze abana nabo bihuta bajya gutabaza”, Nazaninka.

Polisi ikorera mu karere ka Bugesera irasaba abaturage ko bagomba kwihutira gutanga amakuru hakiri kare kandi bakabana mu mahoro hagati y’abashaka mu rwego rwo gukumira imfu nk’izo.

Nyakwigendera yigaga mu mwaka wa gatanu w’amashuri abanza ku ishuri ribanza rya Rugando. Umurambo we wajyanwe mu buruhukiro bw’ibitaro bya ADEPR Nyamata akaba yari mwene Ndagijimana Medalidi na Nyirangirinshuti Beatrice.

Egide Kayiranga

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka