Bugesera: Umushumba yatwawe n’amazi y’uruzi rw’Akagera arapfa
Nzakamwita Celestin w’imyaka 44 y’amavuko yarohamye mu ruzi rw’akagera maze arapfa. Ibi byabereye mu mudugudu wa Rubumba, mu kagari ka Kagasa mu murenge wa Mwogo mu karere ka Bugesera tariki 28/02/2014.
Nyakwigendera Nzakamwita yaragiraga inka z’umugabo witwa Muzatsinda Zakariya, we ngo akomoka mu karere ka Gicumbi mu ntara y’amajyaruguru nk’uko bivugwa n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Mwogo, Ruzagiriza Vital.
Yagize ati “nyuma yo gutwarwa n’amazi, umurambo we wabanje kubura ariko nyuma tuza kuwubona amazi yawutaye ku nkombe hakurya y’aho ayo mazi yari yamutwariye”.
Uyu muyobozi avuga ko shebuja wamukoreshaga ngo atazi neza iwabo w’uyu mugabo, ariko nk’ubuyobozi bukaba bwamugiriye inama y’uko agomba gutanga itangazo kuri radiyo amenyesha abo mu muryango we kugirango barebe ko bahagera.
Hagati aho ariko umurambo wa nyakwigendera wajyanwe mu buruhukiro bw’ibitaro by’ADEPR Nyamata, ukaba uzahakurwa ugiye gushyingurwa.
Egide Kayiranga
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|