Bugesera: Umushoferi yatorotse nyuma yo kugonga umuntu agacika amaguru
Rutazihana Faustin w’imyaka 54 y’amavuko arimo gushakishwa nyuma yo kugonga uwitwa Nzabarinda Alphonse w’imyaka 41 y’amavuko agacika amaguru yombi.
Iyi mpanuka yabereye mu murenge wa Ntarama mu kagari ka Kanzenze mu mudugudu wa Karumuna mu karere ka Bugesera kuwa 22/12/2013.
Bamwe mu babanye iyo mpanuka iba bavuga ko uyu mushoferi Rutazihana warutwaye imodoka yo mu bwoko bwa Fuso ifite Plaque numero RAC 878C yari afite umuvuduko udasanzwe kandi hakaba hamanuka hari n’amakorosi, nibwo yahise asanga Nzabarinda iruhande rw’umuhanda ahagaze ahita amugonga amaguru ahita acika.
Ubuyobozi bwa polisi mu karere ka Bugesera buvuga ko abaturage bihutiye gutabara maze bashaka uburyo batabara uwakomeretse bamukura munsi y’imodoka bashaka imodoka imujyana kwa muganga nibwo uwo mushoferi yahise atoroka.
Polisi afatanyije n’abaturage ndetse n’inzego z’umutekano arimo gushakishwa, ariko kugeza ubu akaba atarafatwa. Nzabarinda arwariye mu bitaro bikuru bya ADEPR Nyamata, aho abaganga bakomeje kumukurikiranira hafi.
Egide Kayiranga
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|