Bugesera: Umurego mu kurwanya ibiyobyabwenge

Abaturage batuye umudugudu wa Mirambi Umurenge wa Ririma Akarere ka Bugesera mu ntara y’Iburasirazuba barasaba ubuyobozi bwa polisi ko bwafungura ishami ryayo muri aka gace kugira ngo babafashe guhangana n’ibibazo bikarangwamo birimo ubucuruzi bw’ibiyobyabwenge, n’ubujura.

Ibi aba baturage babitangaje kuri iki cyumweru ubwo Polisi y’igihugu ku bufatanye n’ubuyobozi bw’Akarere bari bagiye muri kariya gace guta muri yombi abaturage bacuruza ibinyobwa bitemewe n’amategeko.

Abaturage batuye aka gace ka Mirambi bavuga ko gakunda kugaragaramo ikibazo cy’umutekano muke bikururwa n’ibibazo bitandukanye birimo ubujura n’icuruzwa ry’ibiyobyabwenge na kanyanga irimo; ngo na cyane ko muri aya mezi abiri ashije hiciwe abantu babiri.

Karemera Sam umuyobozi wa polisi mu ntara y’Iburasirazuba nawe wari witabiriye igikorwa cyo guta muri yombi abaturage bakoze uruganda rwo gucuruza Kanyanga muri kariya gace yatangarije abaturage ko mu gihe kitari gito polisi igiye gushyira mu bikorwa icyifuzo cyabo cyo gufungura ishami ryayo muri aka gace.

Icyakora ariko Karemera yababwiye ko icyihutirwa kurusha ibindi ari ukugira ubushake bwo gufatanya n’ubuyobozi bw’Akarere mu guhangana n’ibikorwa bibahungabanyiriza umutekano.

Rwagaju Louis umuyobozi w’Akarere ka Bugesera kubufatanye n’abari bahagarariye inzego z’umutekano bari bitabiriye iki gikorwa yabwiye abaturage ko bagomba kwirinda ibikorwa byo gucuruza kanyanga n’ibindi biyobyabwenge byose ngo kuko ari byo nyir’abayazana w’umutekano muke mu karere ka Bugesera.

Rwagaju kandi yavuze ko Ubuyobozi bw’akarere bwari busanzwe buzi ibihakorerwa ko icyari gisigaye ari ukuza guta muri yombi abacurizi ba kanyanga.
Ati:’’Twari tubizi icyari gisigaye cyari umwanya wo kuza kubafata”.

Iyo uhamwe n’icyaha cyo gucuruza kanyanga inzoga itemewe n’amategeko y’u Rwanda uhanishwa igihano cy’igifungo kiri hagati y’amezi atatu n’imyaka itanu cyangwa ihazabu y’amafaranga ibihumbi 250 byaba ngombwa ukabihanishwa byombi .

Mimi Rachel Mukandayisenga

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka