Bugesera: Umunyeshuri yapfuye bitunguranye ubwo yaragejejwe ku ishuri

Umunyeshuri witwa Tuyishime Jean Pierre yitabye Imana bitunguranye nyuma yo kugezwa ku ishuri n’abari bamuherekeje ndetse amaze no kwerekwa ishuri agomba kwigamo.

Ibi byabaye kuri uyu wa 16/01/2014 ubwo uyu munyeshuri yari agejejwe kuri GS Nyakayaga iherereye mu murenge wa Kamabuye mu karere ka Bugesera.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kamabuye, Muyengeza Jean de Dieu avuga ko Tuyishime yasabye ishuri kuri GS Nyakayaga maze bararimuha kuko hari n’umwe mubo mu muryango we wigisha kuri icyo kigo.

Agira ati “umwana yazanye n’abamuherekeje maze berekana ibisabwa byose maze yerekwa n’ishuri agomba kwigamo, nibwo abamuherekeje bahise batega basubira iwabo. Bakimara kugenda umwana yafashwe n’ibintu tutazi maze ata ubwenge, ahita yikubita hasi ubuyobozi bw’ishuri bwihutira kumugeza kwa muganga ariko biba iby’ubusa kukoyari yarangije gushiramo umwuka”.

Muyengeza avuga ko umurambo w’uwo munyeshuri wahise ujyanwa mu bitaro bikuru bya polisi ku Kacyiru kugirango ukorerwe isuzuma maze harebwe icyahitanye uwo mwana.

Nyakwigendera Tuyishime yari avuye mu karere ka Nyamasheke mu kagari ka Kirimbi mu mudugudu wa Kimpundu mu ntara y’uburengerazuba. Ni mwene Nyinacyiza Bernadette.

Egide Kayiranga

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka