Bugesera: Umukwabu wataye muri yombi 25 bakekwaho ibyaha
Inzego z’umutekano zifatanyije n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze ndetse n’abaturage zataye muri yombi inzererezi n’abadafite ibyangombwa bibaranga bagera kuri 25.
Umuyobozi wa polisi y’u Rwanda mu karere ka Bugesera aratangaza ko uwo mukwabo wakorewe mu murenge wa Rweru mu kagari ka Nkanga no mu murenge wa Nyamata mu kagari ka Nyamata ville maze hafatwa inzererezi n’abadafite ibyangombwa 25.
Polisi itangaza ko uyu mukwabo wakozwe nyuma y’uko hari hamaze iminsi abantu bahungabanya umutekano mu buryo bunyuranye, benshi mu baturage bataka ko babangamiwe n’ubujura bwa hato na hato.
Abaturage bamwe babwiye Kigali Today ko bamwe mubo bari bazi ko babiba ngo bababonye mu batawe muri yombi. Polisi ikaba isaba abaturage gukomeza gutanga amakuru mbere kandi ku gihe kugira ngo hakomezwe ingamba zo gukumira ibyaha bitaraba.
Egide Kayiranga
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|