Bugesera: umukwabu wafashe inzererezi 70
Ubuyobozi bw’akarere ka Bugesera bufatanyije n’ubwa polisi bakoze umukwabo tariki 01/03/2012, mu rwego gukumira icyahungabanya umutekano w’abaturage cyane cyane abatuye mu mujyi wa Nyamata. Hafashwe inzererezi zidafite ibyangombwa zikomoka mu gihugu cy’u Burundi zigera kuri 39 ndetse n’inzererezi z’abakomoka mu Rwanda zigera kuri 40.
Ubuyobozi bwa polisi butangaza ko muri uwo mukwabu hafatiwemo inzererezi, indaya, abakekwaho kunywa ibiyobyabwenge, abanywa n’abasinda mu masaha y’akazi n’imburamukoro zirirwa zizerera mu mujyi wa Nyamata cyangwa zireba amafilime ubutaruhuka.
Abafashwe bagiye gushyirwa mu kigo cyakira inzererezi bita “transit center” kiri mu murenge wa Gashora, abandi b’Abarundi bo bagiye gusubizwa igihugu cyabo bidatinze; nk’uko byasobanuwe n’umuyobozi w’akarere ka Bugesera, Rwagaju Louis.

Umuyobozi wa Bugesera yagize ati “Ntabwo ubuyobozi bwakomeza kwihanganira inzerezi zikomeje guhungabanya umutekano w’abaturage. Abo ni bo bagaragara mu bikorwa by’urugomo, ubujura, kwambura abagore amasakoshi, kunywa ibiyobyabwenge n’ibindi”.
Abazajyanwa mu kigo “transit center” bazigishwa imyuga itandukanye, bamwe basubizwe iwabo, abandi bashakirwe imirimo yabatunga aho kuguma mu buzererezi. Uko gushakirwa imirimo kandi ngo bizanakemura ikibazo cy’abitwaza ko babuze icyo bakora.
Egide Kayiranga
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|