Bugesera: Umukwabu wafashe indaya n’inzererezi 100 zirimo Abarundi 39

Mu ijoro rishyira kuwa 24/12/2012 inzego z’ibanze mu mujyi wa Nyamata mu karere ka Bugesera zifatanyije n’iz’umutekano zakoze umukwabu maze bafata inzererezi n’indaya 100 zirimo 39 Abarundi badafite ibyangombwa.

Bamwe mu bafashwe batari bagendanye ibyangombwa byabo baje kurekurwa nyuma y’aho imiryango yabo ibibazaniye ndetse n’abakuru b’imidugudu bakagaragaza ko bazwi mu batuye umudugudu.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Nyamata, Jacques Gashumba, avuga ko abafashwe badafite ikibaranga bakaba batanazwi mu midugudu barimo Abarundi bagomba gusubzwa iwabo.

Yagize ati « abo Barundi batawe muri yombi nta byangombwa bafite bibaha uburenganzira bwo kuba mu Rwanda cyangwa se ikindi cyangombwa kigaragaza uko bambutse umupaka, ubu abo bagiye gushyikirizwa igihugu cyabo».

Avuga ko kandi mubafashwe harimo abava mu bice binyuranye by’igihugu kandi bakaba badafite ikintu na kimwe kibaranga ndetse nta nubazi mu mudugugudu.

«Nyuma yo gusuzuma no kubaririza amakuru atandukanye yabo batawe muri yombi ubu dusigaranye abantu 69, tugiye kureba uburyo tubasubiza iwabo kuko harimo ab’i Huye, Rubavu, Rwamagana Nyaruguru n’ahandi»; Gashumba.

Mu bafatiwe mu nzererezi harimo ib’igitsina gore bane baturutse mu tundi turere . Mu bikorwa by’ubujura mu mujyi wa Nyamata, usangamo kenshi abimukira baba badafite n’ibyagombwa.

Polisi ikaba isaba abaturage kugenda bitwaje ibibaranga ndetse bakishimisha batabangamiye bagenzi babo muri ibi bihe bisoza umwaka.

Egide Kayiranga

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka