Bugesera: Umukozi yafashwe arimo konsa abana batari abe kandi afite ubwandu bwa SIDA
Umukobwa witwa Mushimiyimana Sarume w’imyaka 22 y’amavuko afungiye kuri sitasiyo ya polisi ya Nyamata mu karere ka Bugesera nyuma yo gufatwa yonsa abana babiri yareraga nk’umukozi kandi afite ubwandu bw’agakoko ka SIDA.
Aba bana b’impanga bafite amezi atatu y’amavuko akaba yari umurezi wabo, aho batuye mu murenge wa Mayange mu kagari ka Kangenge mu mudugudu wa Biryogo.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Mayange, Nkurunziza Francois, avuga ko umubyeyi w’uyu mwana yamutabaje tariki 09/09/2014 amubwira ko asanze umukozi we arimo konsa umwana.
Yagize ati “umukobwa avuga ko yari aryamanye n’umwana hanyuma umwana agasanga yamwotse undi atabizi. Nibwo ubuyobozi bw’umurenge bufatanyije n’abo babyeyi bahise bamujyana kwa muganga maze basanga abana n’ubwandu bw’agakoko gatera indwara ya SIDA”.
Mushimiyimana yemera ko yonkeje umwana umwe, ikindi kandi avuga ko atazi ko yabanaga n’ubwandu bwa virusi itera SIDA.
Umuyobozi w’umurenge wa Mayange asaba ababyeyi gukoresha abakozi bazi, ikindi kandi bagacungira hafi imishyikirano y’abana n’abakozi babarera ndetse bakanamenya ubuzima bw’abo.
Uyu Mushimiyimana akomoka mu karere ka Huye, akaba yarabyaye umwana w’imyaka ibiri ngo akaba yaramusize kwa nyirakuru. Ngo hakaba hari hashize anezi icyenda amukuye ku ibere.
Egide Kayiranga
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|