Bugesera: Umukozi ushinzwe ubuhinzi, amashyamba n’umutungo kamere yatawe muri yombi

Umukozi ushinzwe ubuhinzi, amashyamba n’umutungo kamere mu Murenge wa Juru mu Karere ka Bugesera yatawe muri yombi akekwaho kugira uruhare mu kwangiza ibidukikije.

Polisi ikorera mu Karere ka Bugesera itangaza ko uyu mukozi witwa Ntakirutimana Selvator yatawe muri yombi mu mpera z’icyumweru gishize, ubu akaba afungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Nyamata.

Ngo yari yaraburiwe irengero kuko akimara kumva ko yashakishwaga yahise atoroka ariko inzego z’umutekano zikomeza kumushakisha kugeza zimutaye muri yombi.

Si uyu mugabo watawe muri yombi gusa kuko ngo n’ Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Juru ,Gasasira Prince, ndetse n’ushinzwe Imibereho Myiza n’Iterambere muri ako kagari, Nshimiyimana Jean Bosco na bo bakekwaho kwangiza ibidukikije na bo ngo bari mu maboko ya Polisi.

Ngo bakekwaho gutema ishyamba rya Leta ringana na hegitari 423 rifite agaciro ka miliyari imwe na miliyoni 30 z’amafaranga y’u Rwanda riri mu Kagari ka Juru mu Murenge wa Juru mu Karere ka Bugesera bakagurisha ibiti ibindi bakabitwikamo amakara nk’uko byagaragajwe na raporo y’akarere.

Cyakora ngo aba bafashwe mbere bari bashyikirijwe Urukiko rw’Ibanze rwa Nyamata maze rurekura Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari, Gasasira Prince kuko ngo urukiko rwasanze nta mpamvu zo kumufunga kuko yagiye amenyesha ubuyobozi iby’itemwa ry’iryo shyamba. Gusa ngo urukiko akazajya arwitaba ari hanze.

Polisi ikaba irimo kwegeranya ibimenyetso maze mu minsi mike na Ntakirutimana ngo ashyikirizwe urukiko ku byaha akekwaho.

Egide Kayiranga

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka