Bugesera: Umukobwa w’imyaka 21 yafatanwe ikiro cy’urumogi agiye kurucuruza
Muhawenimana Claudine w’imyaka 21 yafatanwe ikiro kimwe cy’urumogi arutwaye ku igare mu kagari ka Kampeta umudugudu wa Pamba mu murenge wa Kamabuye mu karere ka Bugesera.
Muhawenimana akimara gutabwa muri yombi kuri uyu wa 02/12/2013 yatangaje ko urwo rumagi yarukuye ku witwa Pascal bakunda kwita Risuba utuye mu mudugudu wa Rusibya mu kagari ka Tunda mu murenge wa Kamabuye.
Yagize ati “ njye narimvuye kururangura kuko nducururiza iwacu mu rugo mu murenge wa Ngeruka mu mudugudu wa Kagasa mu kagari ka Gihembe”.
Polisi ifatanyije n’abaturage bahise bashakisha uwo Risuba nubwo kugeza ubu ataratabwa muri yombi, ariko polisi iravuga ko ifite icyizere ko azafatwa.
Muhawenimana afungiye kuri polisi ya Kamabuye mu gihe biteganyijwe ko agomba kugezwa imbere y’inkiko namara gukorerwa idosiye.
Egide Kayiranga
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|