Bugesera: Umugabo yafatanwe insinga zitemewe mu Rwanda

Umugabo witwa Kayihura Pascal w’imyaka 51 y’amavuko afungiye kuri sitasiyo ya polisi ya Nyamata mu karere ka Bugesera, nyuma yo gufatanwa insinga z’amashanyarazi zitemewe gucuruzwa no gukoreshwa mu Rwanda kuko zituzuje ubuziranenge zifite agaciro k’ibihumbi 816 by’amafaranga y’u Rwanda.

Kayihura yafatiwe mu Mudugudu wa Kayenzi mu Kagari ka Kanzenze mu Murenge wa Ntarama ho mu Karere ka Bugesera, ku mugoroba wo kuwa 24/11/2014, ubwo yari atwaye izi nsinga mu modoka ifite plaque UAQ 617 F.

Izo nsinga zari ziri mu mifuka zigizwe n’ibizingo 102 zifite uburebure bwa kirometero zigera ku 10, ndetse n’imidoka nabyo bifungiye kuri polisi ya Nyamata.

Kayihura afungiye kuri sitasiyo ya Nyamata nyuma yo gufatanwa insinga za magendu.
Kayihura afungiye kuri sitasiyo ya Nyamata nyuma yo gufatanwa insinga za magendu.

Kayihura avuga ko izi nsinga azimaranye igihe agira ati “izi nsinga z’amashanyarazi naziguze umwaka ushize muri Senegal nzizana i Nyamata nkaba nafashwe nzisubije i Kigali aho nari ngiye kuzubakisha”.

Ku rundi ruhande ariko, polisi ivuga ko uyu mugabo abeshya kuko nta mpapuro agaragaza yaziguriyeho nk’uko bivugwa n’umuyobozi wa polisi mu karere ka Bugesera, CIP Bacondo Issa.

“Ntagaragaza aho yazikuye, ngo atwereke ibyo bipapuro, ahubwo ni ukubura uko avuga kuko yafashwe kuko izi nsinga ni magendu,” CIP Bacondo.

Izi nsinga ngo zaciwe ku isoko mu Rwanda kuko zitujuje ubuziranenge.
Izi nsinga ngo zaciwe ku isoko mu Rwanda kuko zitujuje ubuziranenge.

Umukozi w’ikigo gishinzwe amashanyarazi (REG) mu karere ka Bugesera, Jean de Dieu Uwimana avuga ko izo nsinga zitujuje ubuziranenge kandi zaciwe ku isoko mu Rwanda.

Agira ati “izi nsinga zaciwe ku isoko ry’u Rwanda n’ikigo kibishinzwe kuko zitujuje ubuziranenge, ikindi kandi ntaho wazikura hano mu Bugesera kuko zitarwanya umuriro”.

Uyu mugabo polisi iramukekaho magendu dore ko izi nsinga hari abandi bajya bazifatanywa bazivanye mu gihugu cy’u Burundi. Uretse Magendu aranakekwaho gukwirakwiza ibicuruzwa bitasuzumwe ubuziranenge.

Insinga zitujuje ubuziranenge ni imwe mu mpamvu zikurura inkongi y’umuriro imaze iminsi ivugwa mu bice binyuranye by’igihugu.

Kayiranga Egide

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka