Bugesera: Umugabo wafatanwe imifuka 101 yuzuye amashashi atagikoreshwa mu Rwanda
Uwihanganye Alphonse bakunze kwita The Game w’imyaka 43 y’amavuko afungiye kuri sitasiyo ya polisi ya Nyamata mu karere ka Bugesera nyuma yo gufatanwa imifuka 101 y’amashashi atakemewe gukoreshwa mu Rwanda.
Polisi ikorera mu karere ka Bugesera itangaza ko uyu mugabo yafashwe saa cyenda z’ijoro rishyira kuwa 28/5/2014 azivanye mu murenge wa Ruhuha mu mudugudu wa Ruhuha mu Kagari ka Kindama.
Iyi mifuka yaririmo ibipfunyika 75 byuzuye amashashi atakemewe gukoreshwa mu Rwanda, bikaba bikwekwa ko uyu mugabo yayakuye mu gihugu cy’u Burundi aho yayinjije mu buryo bwa magendu.
Polisi irimo gukora iperereza kugirango hamenyekane ababa bari inyuma y’ubucuruzi bw’aya mashashi kugiranga babashe gutabwa muri yombi.
Kuva mu mwaka wa 2006, u Rwanda rwashyizeho itegeko ribuza ikoreshwa ry’amasashi amwe na mwe kuko agera mu butaka agatinda kubora bikangiza ibidukikije.
Egide Kayiranga
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Muby’ukuri Nkatwe Tuba Hano Kampala,nibwo Uhita Ubona Ko Urwanda Ari Rwiza Cyane.Amasashe Ntabwo Yangiza Ubutaka Gusa,ahubwo Anateza N’umwanda Udasanzwe.Abashinzwe Ibyisuku Hano,badutangaho Urugero Rw’iwacu I Rwanda.Police Rdais,n’abo Bifataho Bose,I AGREE WITH THEM ABOUT THIS.