Bugesera: Umugabo arembeye mu bitaro bya Nyamata azira gukubitwa n’inkuba

Umuntu umwe urembye cyane arwariye mu bitaro bya Nyamata azira gukubitwa n’inkuba we na bagenzi be bane ku mugoroba wo kuwa 24/1/2014, ubwo inkuba yakubitaga abantu batanu mu mvura yaguye ku mugoroba. Abandi bane cyakora bahise bazanzamuka, mu gihe uyu mugenzi wabo akomeje gukurikiranwa n’abaganga.

Ibi byabereye mu murenge wa Musenyi mu kagari ka Nyagihunika mu mudugudu wa Kiruhura mu karere ka Bugesera.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Musenyi, Murwanashyaka Oscar avuga ko iyo nkuba yakubise abo bantu aho bari bugamye iyo mvura. Yagize ati “Uwitwa Nteziyaremye Pierre w’imyaka 18 y’amavuko niwe umerewe nabi cyane. Twihutiye kumugeza kwa muganga ariko abo bari kumwe barazanzamutse ubu nta kibazo.”

Uyu muyobozi yibukije abaturage ko mu gihe imvura igwa bagomba kujya bayugama mu nzu bakirinda kujya munsi y’ibiti.

Egide Kayiranga

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka