Bugesera: Ubuyobozi burasaba abaturage kurandura burundu ibiyobyabwenge

Ubuyobozi bw’Akarere ka Bugesera bufatanije na Polisi y’igihugu ikorera muri ako karere barasaba abaturage ubufatanye mu kurandura burundu ibiyobyabwenge n’ikoreshwa ryabyo, batanga amakuru aho babizi.

Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Rwagaju Louis aragira ati “mugomba kurandura ibiyobyabwenge kugira ngo tugire imibereho myiza, erega niyo mpamvu babyita ibiyobyabwenge kuko ababikoresheje ubwenge buyoba, tugomba kubirwanya kugira ngo tugire ubuzima bwiza kandi tubashe kwiteza imbere”.

Bimwe mu biyobyabwenge byamenwe biri mu majerekani.
Bimwe mu biyobyabwenge byamenwe biri mu majerekani.

Uyu muyobozi arasaba abaturage ko amafaranga bashora mu bikorwa byo gucuruza cyangwa se babikora bagomba kuyashora mu bundi bucuruza bwabateza imbere.
Bamwe mu baturage barimo n’abigeze gukoresha ibiyobyabwenge; bagaragaje ko nta nyungu baboneye mu gukoresha ibiyobyabwenge.

Urugero ni uwitwa Mugabo Leon uvuga ko gucuruza no kunywa urumogi na kanyanga byabaye intandaro yo gutandukana n’umugore ubwo yari afungiwe iki cyaha muri gereza ya Rilima.

“Mu mwaka wa 2009 nacuruzaga urumogi na kanyanga aho bita Batima mu Murenge wa Rweru, baje kumfata baramfunga imyaka itatu nyirangije mfunguwe nsanga umugore wanjye n’umwana wanjye baramutwaye,” Mugabo.

Ibiti by'imishikiri byafashwe bigiye kugurishwa.
Ibiti by’imishikiri byafashwe bigiye kugurishwa.

Mugabo asaba abantu bose kureka ibiyobyabwenge kuko kubinywa no kubikoresha nta nyungu irimo.

Ati “nafashwe icyo gihe mfite ibiro 40 by’urumogi n’inzoga za kanyanga na chief byose bifite agaciro kari hafi ibihumbi 500, ubwo yose narayatakaje ndanafungwa ubu natangiye ubuzima bushya. Akaba ariyo mpamvu nsaba buri wese ubikoresha cyangwa ubicuruza kubireka kuko nta nyungu zirimo”.

Ibi ubuyobozi bw’akarere na polisi bubitangaje nyuma y’iminsi itari mike hamenwe ibiyobyabwenge birimo Litiro 420 za kanyanga, ibiro bitanu by’urumogi, melasse amajerekane 28 n’insheke zifashishwa mu guteka kanyanga hamwe na toni eshanu z’ibiti by’imishikiri bizwi ku izina rya kabaruka byose bifite agaciro ka miliyoni zisaga 17.

Inama ya 12 y’igihugu y’umushyikirano iheruka nayo yagarutse no ku kibazo cy’ibiyobyabwenge. Mu myanzuro yayo harimo urebana no gukaza ingamba zo kurwanya ikoreshwa n’ikwirakwizwa ry’ibiyobyabwenge mu rubyiruko havugururwa amategeko arebana nabyo, kugira ngo hashyirweho ibihano biremereye ku babikora.

Egide Kayiranga

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka