Bugesera: Polisi yataye muri yombi abagizi ba nabi

Kuwa 30 ukwakira 2011 polisi yataye muri yombi abagabo batatu bashinjwa kandi baniyemerera gukora ibyaha byo guhungabanya umutakano. Abo ni Matabaro Manasse w’imyaka 46 y’amavuko, Sekamana Faustin w’imyaka 30 y’amavuko na Nteziryayo Christophe w’imyaka 34 y’amavuko.

Mu byaha biyemerara harimo icyaha cyo kwica Nzabakorana Zacharie wari ushinzwe umutekano mu mudugudu wa Nyamata.

Matabaro Manasse yabwiye abanyamakuru ko yahaye ibihumbi 200 by’amafaranga y’u Rwanda Sekamana Faustin na Nteziryayo Christophe kugirango babashe kwica Nzabakorana Zacharie kubera ko yari yaramuteje abapolisi bakamumenera kanyanga yacuruzaga maze bimutera ubukene.

Yagize ati “Sekamana niwe wahamagaye Nzabakorana Zacharie yiyita umupolisi ukorera i Nyamata kugirango tubashe kumubona tumwice maze araza turamwica”.
Nteziryayo Christophe nawe wiyemerera icyaha cy’ubwicanyi yabwiye itangazamakuru ko yahawe ibihumbi 60 kugirango yice Nzabandora. Nteziryayo yafatiwe mu Karere ka Rwamagana.

Aba bagabo bafatanywe ijerekani ya kanyanga, icyuma, umwenda wa gisirikare, umufuka ndetse na telephone nshya.

Uwitandukanyije n’aba bagizibanabi, ari nawe wahaye amakuru urwego rwa polisi, yatangaje ko uwo mwenda wa gisirikare wagombaga gushyirwamo uwishwe kugirango babashe kuyobya uburari.

Aganira na kigalitoday.com, umuvugizi wa polisi y’igihugu Supt.Theos Badege yavuze ko igihe cyose inzego z’abaturage iza leta n’izishinzwe umutekano zizasenyera umugozi umwe nta bikorwa bya kongera kugaragara biwuhungabanya.

Yagize ati “ ubwenge bwakoreshwaga mu gukora ibyaha bwakoreshwa mu byiza kandi bibyara inyungu”.

Avuga ko icyi cyaha gihanwa n’igingo ya 310 na 311 y’igitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda, kikaba gihanishwa igifungo cya burundu.

Nkuko polisi ikorera mu Karere ka Bugesera ibitangaza, mu kwezi k’ukwakira hamaze hagaragaye imfu z’abana b’abakobwa batatu. Polisi ihamya ko urwo rugomo rukorwa n’ababa banyweye ibiyobyabwenge birimo kanyanga.

Egide Kayiranga

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka