Bugesera: Polisi yafatiye mu rugo rw’umuturage toni imwe y’ibiti by’umushikiri

Polisi ikorera mu karere ka Bugesera yatahuye toni y’ibiti bya kabaruka cyangwa se umushikiri, mu nzu y’umuturage witwa Nsengiyaremye Pascal w’imyaka 37 wo mu murenge wa Ruhuha mu karere ka Bugesera.

Polisi itangaza ko uyu Nsengiyaremye amaze kumenya ko Polisi yamutahuye yahise yiruka, ubu akaba agishakishwa n’inzego z’umutekano zifatanyije n’iz’ibanze ndetse n’abaturage.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’iburasirazuba, Senior Superintendent of Police, Bénoit Nsengiyumva yihanangirije abantu bose bangiza ibidukikije.

Yagize ati “gutema no gutwara ibiti by’umushikiri ntibyemewe kandi bihanwa n’amategeko y’u Rwanda. Ibi bikorwa byo gutema ibiti ni ukwangiza ibidukikije, kandi bikaba bigira ingaruka ku buzima bw’abaturage ndetse no ku bukungu bw’igihugu”.

Senior Superintendent of Police Nsengiyumva yibutsa buri wese ushaka gutema ibiti, ko yabanza akaka uburenganzira ubuyobozi bw’inzego z’ibanze batuyemo.

Arashima abaturage kubera imikoranire myiza bafitanye na Polisi, kuko kugirango inkozi z’ibibi zifatwe bituruka ku makuru aba yatanzwe n’aba baturage.

Ibiti bya kabaruka cyangwa imishikiri iyo bifashwe bitwikirwa imbere y’abaturage mu rwego rwo guca ababigurisha kandi bitemewe.

Amakuru atangwa n’abaturage aravuga ko ubucuruzi bw’ibyo biti bisigaye bukorwa aho babigurishiriza mu rugo bakabigemurira ababicuruza babijyana muri Uganda gukorwamo imibavu.

Egide Kayiranga

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

nonese ko numva ari imari kuki bitwikirwa imbere y’abaturage iyo bifashwe?Ngirango byagurishwa bikabyazwa agafaranga , kereka niba ari ibyobyabwenge? imibavu bigapfushwubusa? Njye numvise nta sobanukiwe impamvu bitwikwa.

jeanne yanditse ku itariki ya: 3-06-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka