Bugesera: Nyakwigendera Mbaraga yashyinguwe nyuma yo kurohorwa n’abapolisi b’Abamarine
Nyakwigendera Mbaraga Emmanuel wari ufite imyaka 15 yaraye ashyinguwe mu karere ka Bugesera nyuma yo kurohorwa yashizemo umwuka n’abapolisi bo mu mutwe wihariye ukorera mu mazi bita Marines.
Uyu nyakwigendera yari yarigise mu gishanga cy’Umuragwe cyiri mu murenge wa Musenyi mu karere ka Bugesera, yarohowe yashizemo umwuka, umurambo we ujyanwa ku bitaro bya Nyamata urasuzumwa hanyuma arashyingurwa ejo kuwa 08/09/2013.
Uyu mwana ngo yarohamye mu gishanga aho yari yagiye kogana n’abandi bana, akaza kurohamamo nk’uko Kigali Today yabitangaje.
Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda mu Karere ka Bugesera, Superintendent Kinani Donat yasabye ababyeyi kwita ku bana, cyane cyane abaturiye icyo gishanga, inzuzi n’imigezi ntibakabareke ngo bahajye uko bishakiye.
Uyu mukuru wa polisi yavuze ko bafatanyije n’ubuyobozi bw’umurenge banafashe icyemezo cyo gushyira uruzitiro ku nkengero z’igishanga zose kugira ngo habashwe kwirinda impanuka za hato na hato nk’iyahitanye nyakwigendera Mbaraga Emmanuel.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Musenyi nawe yasabye abaturage kwitwararika ibikorwa byavutsa abantu ubuzima kuko buhenze kandi ntacyabuguranwa. yashishikarije n’abantu bakuru kwirinda kwegera aho hantu kuko bigaragara ko bashobora kuhaburira ubuzima.
Nyakwigendera yari mwene Gahamanyi Leonard na Twizerimana Therese batuye mu mudugudu wa Remera, Akagari ka Gicaca, Umurenge wa Musenyi mu karere ka Bugesera.
Egide Kayiranga
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Birababaje kbs,nkabana nkunda kubona mu kiyaga cyi Ririma! Birirwa bidumbaguza kd ingona zaratumaze kubantu ahaaa!!Muzaba mureba akabo.