Bugesera: Niyigaba yafashwe yarahinze ibiti 10 by’urumogi mu kibanza cye
Umugabo witwa Niyigaba Rodrigue w’imyaka 25 y’amavuko, afungiye kuri sitasiyo ya polisi ya Ruhuha mu karere ka Bugesera azira gufatanwa ibiti 10 yari yarahinze mu kibanza cy’inzu ye.
Niyigaba yafashwe kuwa 26/2/2014 mu mukwabu wakozwe n’inzego zishinzwe umutekano zifatanyije n’inzego z’ibanze, aho bagiye basanga urwo rumogi yaruvanze n’urubingo mu rwego rwo kujijisha nk’uko bivugwa n’ubuyobozi bwa polisi mu karere ka Bugesera.
Bagize bati “uwo mukwabu kandi wataye muri yombi Sibomana Damascene w’imyaka 35 y’amavuko wafatanwe udupfunyika 30 tw’urumogi hamwe n’abandi bagabo 7 barimo inzererezi ndetse n’abajura, bose bakaba bafungiye kuri sitasiyo ya polisi ya Ruhuha”.
Uyu mukwabu wabereye mu kagari ka Gikundamvura, mu mudugudu wa Kazabagarura mu murenge wa Ruhuha.
Egide Kayiranga
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|