Bugesera: Ngo yapfuye azize uducupa dutanu tw’inzoga yo mu bwoko bwa Suruduwire
Umugabo witwa Sebyenda Patrick bakundaga kwita Mosayi wakoraga akazi ko kotsa inyama mu Gasenteri ka Cyanika kari mu Murenge wa Musenyi mu karere ka Bugesera yitabye Imana nyuma ngo kunywa uducupa dutanu tw’inzoga yitwa Furaha.
Ndacyayisenga Vienney ni umwe mu basangiraga na Sebyenda Patrick mu ijoro ryo ku wa 2 Nyakanga 2015. Avuga ko nyuma yo kunywa uducupa dutanu tw’inzoga bahimba amazina nka Siriduwire, Furaha, Africana n’izindi yahise agagara.

Yagize ati “Ubundi yanywaga urwagwa hanyuma avuga ko ishizemo ni ko guhita ajya mu nzu agura agacupa kamwe ka Furaha, umugabo wari uri aho aramubwira ati ‘ese n’akandi wakamara aravuga ngo yego, bamuha akandi agejeje kuducupa tune ni bwo aka gatanu kamunaniye.”
Uyu mugabo avuga ko bahise bajya kumucumbikisha kwa Nyiramajyambere Angelique baramuryamisha bigeze saa kumi n’ebyiri za mugitondo ahita yitaba Imana.
Bamwe mu baturage bakaba bakemanga ubuziranenge bw’izi nzoga nubwo ziba zemewe gucuruzwa.
Nyiraneza Zephanie, umwe muri bo, agira ati “Dusanga ari nk’ibiyobyabwenge zagombye gucika, none se baravuga ngo zuzuje ubuziranenge kandi zikica abantu!”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Musenyi, Ruzagiriza Vital, asaba abaturage kwita ku buzima bwabo kuko buhenze, batishora mu nzoga n’ibiyobyabwenge.
Hagati aho umurambo wa nyakwigendera wahiseuajyanwa mu Bitaro by’ADEPR bya Nyamata kugira ngo ukorerwe isuzumwa.
Egide Kayiranga
Ibitekerezo ( 5 )
Ohereza igitekerezo
|
Izo nzoga nazo ntabwo arishyashya! abashinzwe ubuziranenge babyigeho nibiba ngombwa zicibwe. Uwo si uwa kabiri nyuma y’uwo muri Gasabo!
nukuzisoma urupfu rutarirwaza nyine! RIP Musinzi muvandimwe
Imana imuhe Iruhuko Ridashira!.
uyo nindanbi uwiyishe ntaririrwa nubundi azahanwa kimwe nuwiyahuye
Inzoga nkizo zitwara abantu zikwiye gucika