Bugesera: Mu rugo rw’umuyobozi w’umudugudu hafatiwe ibiro 800 by’ibiti bya Kabaruka
Mu rugo rwa Twambaziyumva Antoine uyobora umudugudu wa Rwamanyoni mu kagari ka Kabugugu mu murenge wa Shyara mu karere ka Bugesera witwa hafatiwe amasiteri y’ibiti bita Kabaruka cyangwa Imishikiri bitemewe gucuruzwa mu Rwanda.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Shyara, Rurangirwa Fred avuga ko bari bafite amakuru ko uyu muyobozi yaba acuruza ibiti bya kabaruka kandi bitemewe nibwo ngo kuri uyu wa 03/10/2014 bamujyanye iwe bitemberera maze abonye ko bagiye kugera iwe aba arirutse.
Yagize ati “twegereye umugore we wari mu murima ahinga nibwo adufunguriye nawe bibanje kugorana maze dusanga hari imifuka yuzuyemo ibiti bya Kabaruka ndetse n’ibindi birunze hafi, ariko twasanze bipima ibiro 800”.

Umugore w’uwo muyobozi yavuze ko atazi aho umugabo we yakuraga ibyo biti, gusa ngo yabizanaga nijoro undi nawe yiryamiye maze yamubaza aho abikura undi akamwihorera.
Rurangirwa Fred avuga ko kubera imyitwarire itari myiza y’uwo muyobozi ngo inama njyanama yari yamusabye kwegura kuko atagaragaza ubunyangamugayo nk’umuyobozi uyobora abaturage.
Twambaziyumva mu minsi ishize ngo yafatiwe mu karere ka Nyanza mu ntara y’amajyepfo arimo gucuruza ibiti by’imishikiri ndetse aranabifungirwa aza kurekurwa, ikindi kandi ngo yanamufashwe acuruza ndetse yenga n’inzoga itemewe bita ibikwangari; nk’uko umuyobozi w’umurenge wa Shyara abisobanura.

Hagati aho uwo muyobozi aracyarimo gushakishwa n’inzego z’umutekano zifatanyije n’abaturage, kuko yahise atoroka. Naho ibiti yafatanwe bikaba bikaba byajyanwe kuri polisi.
Egide Kayiranga
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|