Bugesera: Inkuba yahitanye umuntu umwe, umuyaga usenya amazu 28
Imvura yari nke ariko yiganjemo inkuba n’imirabyo yaguye ku gicamunsi cyo kuwa 18/1/2014 yahitanye umugabo witwa Ngayaberura Jean Claude w’imyaka 32 y’amavuko wari utuye mu murenge wa Mwogo mu kagari ka Rugunga mu mudugudu wa Nyarukombe mu karere ka Bugesera.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Mwogo, Ruzagiriza Vital, avuga ko iyo nkuba yahitanye Ngayaberura imusanze iwe mu rugo saa 13h25.
Yagize ati “turasaba abaturage ko nibazajya babona imvura irimo kugwa ko bakwihutira kujya bajya mu mazu yabo kandi bakazajya bareka kujya kugama munsi y’ibiti, ndetse n’ahandi hose inkuba byoroshye ko yabasanga”.
Umurambo wa Nyakwigendera wahise ujyanwa mu bitaro bikuru bya ADEPR Nyamata mu gihe biteganyijwe ko ashyingurwa.
Imvura kandi yiganjemo umuyaga yasenye amazu y’abaturage mu murenge wa Ririma mu kagari ka Nyabagendwa yasenye amazu agera kuri 20 naho mu murenge wa Ntarama isenya amazu 8.
Ubuyobozi bufatanyije n’abaturage burimo kubakorera ubutabazi bw’ibanze buzubizaho ibisenge ku mazu aho bitari bushoboke baracumbikirwa n’abaturage.
Egide Kayiranga
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|