Bugesera: Imodoka yafashwe itwaye Amstel Bock za magendu

Mu rukerera rwo kuwa 3/9/2014, abapolisi bashinzwe umutekano mu muhanda mu karere ka Bugesera bafashe imodoka yo mu bwoko bwa Toyota Carina ipakiye amakaziye 17 y’inzoga za Amastel bock zinjizwa mu Rwanda mu buryo bwa magendu.

Iyo modoka yafatiwe mu kagari ka Nyamata Ville, mu murenge wa Nyamata mu masaha ya saa cyenda z’urukerera yari ipakiye amakaziye 14 y’amstel bock ndetse n’amakasiye abiri y’amstel nini bakunda kwita kinigi. Zikaba ari iz’uwitwa Mukakarangwa Alexia w’imyaka 37 y’amavuko, bakaba bari bazikuye mu gihugu cy’u Burundi.

Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Bugesera, Supt. Vandama Victor, arasaba abaturage baturiye umupaka kujya batangira amakuru ku gihe kugira ngo abanyereza imisoro n’amahoro bya Leta batabwe muri yombi.

Yagize ati “ndibutsa abaturage ko gucuruza magendu bidindiza iterambere, abantu bakwiye gukora umurimo w’ubucuruzi mu buryo bwemewe n’amategeko”.

Egide Kayiranga

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka