Bugesera: Imodoka itwaye imishikiri yinjiriye ku mupaka ifite impapuro zerekana ko itwaye imbuto
Imodoka yo mu bwoko bwa FUSO yari ivuye mu gihugu cy’u Burundi yinjiye ku mupaka wa Nemba itwaye ibiti by’umushikiri ariko yinjirira ku bipapuro by’uko itwaye imbuto izijyanye mu gihugu cy’Ubugande.
Iyo modoka ifite pulake numero B 19454 A yari itwawe n’umurundi witwa Maniratunga Jarilo w’imyaka 37 y’amavuko yafatiwe mu Murenge wa Nyamata mu kagari ka Nyamata I mu mudugudu wa Gatare III mu gitondo cyo kuwa 24/12/2013.
Maniratunga yagize ati “ ibi biti twari tubijyanye mu gihugu cya Uganda, ariko kuko ibi biti bitemewe mu Rwanda twashatse impapuro z’inzira maze ku mupaka twerekana ko imodoka itwaye imbuto. Twatiye ibipapuro by’imodoka itwara imbuto bifite numero S270”.
Iyo modoka yari ifunzeho scele y’i Burundi ifite nomero 057435 ndetse n’i y’u Rwanda ifite nomero B 0400292 nyiri muzigo akaba ari uwitwa Ndikuriyo Augustin nawe akaba yatawe muri yombi na polisi.
Uyu mushoferi yemera icyaha akanagisabira imbabazi, akavuga ko byose yabitewe no gushaka amafaranga y’umurengera.
Egide Kayiranga
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|