Bugesera: Imodoka imaze gufatwa inshuro 5 yikoreye ibiti by’umushikiri

Ku nshuro ya gatanu imodoka yo mu bwoko bwa Daihatsu yongeye gufatirwa mu cyuho tariki 20/02/2014 itwaye ibiti bitemewe gucuruza by’Umushikiri ibijyanye kubigurisha mu gihugu cya Uganda.

Ubuyobozi bwa polisi mu karere ka Bugesera buratangaza ko iyo modoka ifite plaque numero RAA 454 A, ari ku nshuro ya gatanu ifatwa kuko izindi nshuro enye nabwo yagiye ifatwa itwaye ibyo biti hanyuma ikarekurwa; nk’uko bivugwa n’umuyobozi wa polisi mu karere ka Bugesera Supt. Kinani Donat.

Yagize ati “twabonye amakuru ko hari imodoka itwaye ibiti by’umushikiri ibivanye mu mashyamba yo mu mirenge maze tuyihagaritse abayitwaye banga guhagarara niko gushaka uburyo twabakurikira, tugiye dusanga bayiparitse hakurya y’ikiraro cy’Akagera ubundi baratoroka”.

Supt. Kinani avuga bagerageje gushakisha aho abo bantu batorokeye ariko kugeza nubu bakaba bataraboneka. Ubu iyi modoka ifungiye kuri sitasiyo ya polisi ya Nyamata, Polisi ikaba itegereje ba nyirayo ko baza kuyireba.

Egide Kayiranga

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka