Bugesera: Imbwa 150 zimaze kwicwa mu rwego rwo gukumira indwara y’ibisazi

Imbwa z’inzererezi 150 zimaze kwicwa mu karere ka Bugesera mu rwego rwo gukumira indwara y’ibisazi by’imbwa, izo mbwa zatangiye kwicwa mu ijoro ryo kuwa 25/4/2014 mu mirenge itandukanye.

Ushinzwe ubworozi muri aka karere Dr KAYITANKORE Leonidas avuga ko kwica izi mbwa byateguwe nyuma y’aho zari zimaze kurya umwana umwe ndetse zikanarya n’amatungo y’abaturage.

Yagize ati “ni imbwa ziba zaravuye mu mago yazo bitewe nuko banyirazo batazitaho. Turashishikariza abatunze imbwa ko bazitaho bakajya bazikingira kandi bakagira n’ibyangombwa ko bazikingije”.

Mu murenge wa Ngeruka, umwana aherutse kuribwa n’imbwa ariko ku bw’amahirwe yaravuwe arakira. Naho amatungo arimo inka n’ihene agera ku 10 nayo yariwe n’imbwa zizerera, zigaragara by’umwihariko mu mirenge ya Mareba, Ngeruka na Kamabuye nizo zahereweho mu kwicwa.

Guhiga imbwa zizerera ngo zicwe ni igikorwa kizakomeza kugera no ku mabagiro akunze kugaragaraho imbwa zitagira bene zo bazitaho ngo banazikingize.

Abaturage bakiriye neza igikorwa cyo kwicwa imbwa zizerera dore ko hari aho bari basigaye batinya kunyura habaga indiri y’izo mbwa nk’uko bitangazwa na Murushema Jeanine.

Kayitankore avuga ko imibare itangwa n’umuryango mpuzamahanga wita ku buzima bw’inyamaswa uvuga ko imbwa zasaze zica ibihumbi 70 by’abantu ku isi buri mwaka, ni ukuvuga byibura abantu 200 buri munsi, higanjemo abana bo mu bihugu biri mu nzira y’amajyambere baribwa n’imbwa zo mu gasozi, bityo isi ikaba yakagombye gushyira imbaraga mu kuyirwanya.

Egide Kayiranga

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka