Bugesera: ibiyobyabwenge biza ku isonga mu guhungabanya umutekano

Inzego zishinzwe umutekano mu karere ka Bugesera zerekana ko ibiyobyabwenge biza ku isonga mu bihungabanya umutekano muri ako karere, hakurikiraho amakimbirane mu miryango naho ubujura bukaza ku mwanya wa gatatu.

Ibi byatangajwe tariki 13/12/2011ubwo akarere ka Bugesera kahaga abagize community policing mu midugudu amahugurwa y’umunsi umwe agamije kubakangurira inshingano zabo zo gukumira ibihungabanya umutekano mu midugudu yabo.

Umuyobozi w’akarere ka Bugesera, Rwagaju Louis, yavuze ko ubuyobozi bw’akarere bwifuza gukumira ibihungabanya umutekano mbere y’uko biba. Yagize ati “abagize community policing bazagabana ingo kandi bahane amakuru maze ibibazo bivugutirwe umuti hakiri kare”.

Sekamana Isidore wo mu Murenge wa Mwogo avuga ko ayo mahugurwa abakanguye mu mikorere n’imikoranire kuko bazajya batanga amakuru kare aho ikibazo kiri kimenyekana kitarabyara akaga.

Umuyobozi wa polisi mu karere ka Bugesera, Supt. Felix Bizimana, yasabye abagize izo komite z’umutekano mu midugudu guhora bahangayikishijwe n’ibishobora kubera mu ngo baturanye bidasobanutse, kandi bakarushaho kwigisha buri muturage kuba ijisho rya mugenzi we.

Supt. Bizimana yemeza ko ibi bizatuma nta wabameneramo ngo ahungabanye umutekano kandi bizabafasha no kwegera ingo zihorana amakimbirane hakiri kare.

Mu biganiro byatangiwe mu mirenge 15 igize akarere ka Bugesera, hagaragajwe ko komite igizwe n’abantu batanu yihagije mu gutanga amakuru ku gihe ibyaha bigakumirwa bitaraba.

Egide Kayiranga

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka