Bugesera: Haravugwa ubujura bw’inka bukorwa n’Abarundi

Abaturage bo mu karere ka Bugesera barinubira ubujura bw’amatungo yabo yiganjemo inka burimo gukorwa n’abamwe mu baturanyi bo ntara ya Kirundo yo mu gihugu cy’u Burundi.

Bucyanimpundu Jeanne d’Arc wo mu murenge wa Kamabuye avuga ko mu ijoro ryo kuwa 20 Ugushyingo 2011 yibwe inka ebyiri bazicisha mu kiyaga cya Cyohoha bazijyana i Burundi maze ziza gufatirwa muri komine Busoni mu Burundi.

Ibi kandi ni nako byagenze kuri Ntaganzwa Jean Claude utuye mu kagali ka Nyakayaga mu murenge wa Kamabuye avuga ko nawe yibwe inka eshanu ku manywa y’ihangu bazikuye mu ishyamba rya Gako maze zijyanwa i Cyeza mu Burundi azikurayo atanze amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 150.

Sebushishi Theoneste agira ati “ mu kwezi gushize nibwe inka 14 ku manywa bazisanze mu ishamba rya Gako maze bazirika abashumba bazo, zaje gufatirwa i Burundi ahitwa Karuzi dusanga zimwe bazibaze maze tubasha kugarura izigera kuri ishanu”.

Kugeza ubu mu murenge wa Kamabuye harabarurwa inka zigera kuri 25 z’abantu batanu zibwe mu gihe cy’amazi atatu.

Icyo kibazo cy’ubujura kigaragara no mu murenge wa Rweru, aho mu kwezi kwa 10 uwitwa Ruzindana Innocent wo mu kagali ka Nemba yibwe inka eshatu naho Ndahiro Tito akibwa eshanu. Izi zose zafatiwe ahitwa mu Kirundo i Burundi.

Mu murenge wa Mayange naho iki kibazo cyaragaragaye aho mu kagali ka Kibenga kwa Habamungu hibwe inka enye bazisanze mu rugo ku masaha ya saa mu nani z’ijoro.

Umuyobozi w’akarere ka Bugesera, Rwagaju Louis, avuga ko bari mu biganiro n’ubuyobozi bw’abaturanyi babo b’Abarundi kandi abafatwa barabihanirwa.
Bamwe bemeza ko izi nka zibwa ariko bigizwemo uruhare n’abashumba bazo.

Ubu bujura kandi bukunze kugaragara mu mirenge ya Ngeruka, Kamabuye, Mayange na Rweru.

Egide Kayiranga

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka