Bugesera: Haguye imvura nyinshi yasenye isoko, umuvu wayo ucucura umuturage w’imyaka 81

Imvura yaguye ku mugoroba wo kuwa 23/01/2014 yasenye igikuta cy’isoko rya Ruhuha kingana na metero 20, umuvu w’amazi wavuye muri iryo soko ukaba wahise ujya mu nzu y’umuturage witwa Nyiribakwe Silas w’imyaka 81 y’amavuko maze utwara ibyari mu nzu byose.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Ruhuha, Rurangirwa Fred avuga ko icyo bakoze bihutiye gutabara uwo musaza bashaka aho arara kuko bahise bamucumbikira mu baturanyi.

Yagize ati “Ikindi ni uko twihutiye kumuha inkunga y’ingoboka kuko imyaka yose yari yejeje yatwawe n’uwo mwuzure. Ikindi ni uko abaturanyi be baramutse bamuha umuganda wo gukura amazi ndetse n’imyanda uwo muvu wari wazanye munzu ye.”

Naho ku bijyanye no gusana isoko, uyu muyobozi yavuze ko byo birenze ubushobozi bw’umurenge ariko ngo baraza kuvugana n’abayobozi b’akarere ndetse n’abaterankunga maze bafatanye gushaka igisubizo cyo gusana iryo soko.

Ngo gusenyuka kwaryo bikaba byatewe n’uko igihe baryubakaga batigeze bateganya imiyoboro y’amazi, noneho igihe imvura yagwaga amazi akaba yabaye menshi yishakira inzira aribyo byatumye isenya icyo gikuta.
Ubuyobozi bukaba bwateganyije umuganda wo kuwa 25/1/2014 uzakora isuku unatunganya bimwe mu byangijwe n’iyo mvura mu isoko.

Egide Kayiranga

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka