Bugesera: Hafashwe litiro 107 za kanyanga, ibiro 5 by’amabuye y’agaciro n’Abarundi badafite ibyangombwa

Mu mukwabo wakozwe mu mirenge ya Mareba, Kamabuye na Rweru yo mu karere ka Bugesera tariki 20/11/2013 hafashwe litiro 107 z’inzoga ya Kanyanga amabuye y’agaciro ibiro 5 ndetse n’Abarundi 4 babaga mu Rwanda badafite ibyangombwa.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kamabuye, Jean de Dieu Muyengeza, yavuze ko uyu mukwabu wakorewe mu mudugudu wa Akaje, Kampeka n’uwa Ipamba mu kagari ka Kanyakayaga maze bahafatira litiro 7 za kanyanga.

Yagize ati “twari dufite amakuru ko hari bamwe mu baturage baziteka, abafashwe akaba ari Nzabakurama Alfred w’imyaka 49, Uwitonze Jean Damascene w’imyaka 43, Nsengimana Vianney w’imyaka 49 n’umugore witwa Batamuriza Angelique w’imyaka 43 y’amavuko. Bose bakaba bajyanywe gufungirwa kuri sitasiyo ya polisi ya Ruhuha”.

Uwo mukwabo wanakorewe mu murenge wa Mareba mu mudugudu wa Kayonza mu kagari ka Rugarama mu rugo rw’uwitwa Ndagijimana Celestin maze hafatirwa litiro 40 za kanyanga.

Sebatware Magera ni umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Mareba avuga ko uwo mugabo yabashije gubaca mu mwanya y’intoki ariko hakaba hafatiwe mu cyuho uwitwa Habineza Evariste w’imyaka 25 y’amavuko ubwo yari atetse kanyanga ndetse hakaba hanafashwe n’ibingunguru yarayitetsemo.

Nawe akaba yajyanywe kuri sitasiyo ya polisi ya Ruhuha naho Nagijimana we akaba agishakishwa n’inzego zishinzwe umutekano afatanyije na polisi.

Umukwabo kandi wanakorewe mu murenge wa Rweru mu kagari ka Kintambwe mu mudugudu wa Gasenyi hafi y’umupaka uhuza u Rwanda n’u Burundi maze hafatwa litiro 60 za kanyanga, ibiro 5 by’amabuye y’agaciro ya koruta ndetse n’Abarundi 4 badafite ibyangombwa.

Ubuyobozi bw’umurenge wa Rweru bwatangaje ko abo Barundi bagiye guhita bashyikirizwa igihugu cy’abo, naho abandi bafashwe bakaba bagiye kubihanirwa kuko amategeko ahari kandi agomba kubahirizwa; nk’uko umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Rwabuhihi Jean Chrisostome abivuga.

Polisi ikorera mu karere ka Bugesera irihanangiriza abaturage ibabwira ko batagomba kwenga cyangwa gucuruza inzoga zitemewe nka kanyanga kuko ziri mu bihungabanya umutekano, bityo ikaba isaba buri wese kuba ijisho rya mugenzi we muguhashya ibyaha.

Egide Kayiranga

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka