Bugesera: Fuso yagonze umwana w’imyaka 10 ahita yitaba Imana

Imodoka yo mu bwoko bita Fuso yagonze umwana w’imyaka 10 wabarizwaga mu kagari ka Kindama mu murenge wa Ruhuha mu karere ka Bugesera, ajyanwa kwa muganga ariko agerayo yashizemo umwuka.

Iyi mpanuka yabaye mu ijoro ryo kuwa 15/12/2013 ahagana ku isaha ya saa moya n’igice z’ijoro, kandi polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Bugesera iremeza ko iyo mpanuka yatewe n’umuvuduko mwinshi w’umushoferi kuko ngo yihutaga cyane.

Nyakwigendera witwaga Bimenyimana Jean Marie Vianney mwene Ndagijimana na Nyandwi Adela ngo akimara kugira iyo mpanuka bihutiye kumujyana kwa muganga ariko agerayo amaze gushiramo umwuka.

Umushoferi wari utwaye iyi modoka ngo yaba yihutaga cyane ashaka kujya gupakira imyaka muri santire y’ubucuruzi ya Ruhuha. Ubu yatawe muri yombi, akaba acumbikiwe na polisi y’u Rwanda kuri station ya Ruhuha.

Egide Kayiranga

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka