Bugesera: Batatu bagwiriwe n’ikirombe cy’amabuye umwe yitaba Imana
Abantu batatu bagwiriwe n’ikirombe gicukurwamo amabuye yo kubakisha kiri mu Mudugudu wa Rebero mu Kagari ka Mugorore mu Murenge wa Juru mu Karere ka Bugesera maze umuntu umwe ahasiga ubuzima.
Iyo mpanuka yabaye mu gitondo cyo kuwa 9/1/2015 mu masaha ya saa mbiri, aho abo bagabo bari binjiye muri icyo kirombe maze kirabahanukira biviramo uwitwa Hakizimana Valens w’imyaka 20 gupfa, nk’uko bivugwa n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Juru, Nzaba Muhumuza Benjamin.
Agira ati “uretse uwo witabye Imana abandi babiri barokotse barimo uwitwa Niyibizi Theophile w’imyaka 39 na Uwimana Cassien w’imyaka 20, bakaba bahise bajyanwa kuvurirwa ku kigo nderabuzima cya Juru”.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Juru, Nzaba Muhumuza avuga ko Niyibizi yari yafashwe n’igihumure ariko nyuma yo kugezwa kwa muganga akaba yazanzamutse, naho Uwimana we amabuye akaba yamukomeretse bitari cyane ku kaboko kuko ubu bamupfutse none ubu batashye basubiwe iwabo mu rugo.
Ubuyobozi bwa Polisi mu Karere ka Bugesera buratangaza ko nyuma y’aho iyo mpanuka ibaye, hafashe icyemezo cy’uko icyo kirombe cyaba gifunzwe maze abagikoramo bakabanza bagakoresha uburyo bugezweho butabashyira mu bibazo byo kubura ubuzima. Icyo kirombe cyari icya Murinda Patrice.
Hagati aho umurambo wa nyakwigendera wahise ujyanwa mu burukiro bw’ibitaro bikuru bya ADEPR.
Egide Kayiranga
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|