Bugesera: Batatu bafunzwe bazira kunyereza arenga miliyoni 10 za koperative y’Abajyanama b’ubuzima

Abayobozi batatu ba koperative y’abajyanama b’ubuzima mu murenge wa Ruhuha mu karere ka Bugesera bafunze bakurikiranyweho kunyereza amafaranga asaga miliyoni icumi n’ibihumbi magana atanu ya koperative y’abajyanama b’ubuzima bo muri uwo murenge.

Abo bajyanama batawe muri yombi ni perezida w’ishyirahamwe Mukeshamariya Venantie ,visi perezida Musabyemariya Francine n’umuhuzabikorwa wayo witwa Sibomana Ananis, abo hiyongeraho umucungamari waburiwe irengero kuri ubu akaba agishakishwa.

Abagize iryo shyirahamwe bavuga ko koperative yabo itigeze itera imbere bikanagaragarira mu mishinga ibyara inyungu yagiye itangizwa ariko ntikomeze nk’uko bivugwa na bamwe muri abo ariko bifuza ko amazina yabo atatangazwa.

Muri iyo mishinga harimo iy’ubworozi bw’ihene, ubw’inkoko ndetse n’ubw’inkwavu, ubwo bworozi bw’ayo matungo bwose bwaje guhomba abayobozi babwira abanyamuryango ko zapfuye ariko nyuma yaho ntibabagaragarije n’ibisigisigi.

Umwe mu bajyanama b’ubuzima avuga ko iyo yabaga ajyanye umurwayi w’igituntu kwa muganga hari amafaranga umujyanama yagombaga guhabwa, ayo nayo avugwamo imicungire mibi.

Igenzura ryakozwe na minisiteri y’ubuzima ryagaragaje ko hanyerejwe amafaranga asaga miliyoni 10 n’ibihumbi magana atanu. Ikibazo kikaba cyarashyikirijwe inzego z’ubutabera.

Kugeza ubu abo bayobozi bafungiye kuri sitasiyo ya Ruhuha mu karere ka Bugesera mu gihe hatitegerejwe ko bakorerwa idosiye maze bagashyikirizwa ubutabera.

Koperative y’abajyanama b’ubuzima mu murenge wa Ruhuha yashyizweho mu 2011, igizwe n’abanyamuryango 105.

Egide Kayiranga

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka