Bugesera: Barakwekwaho kunyereza ifumbire

Abagabo babiri bo mu Kagari ka Murama mu Murenge wa Nyamata mu Karere ka Bugesera bafunze bakekwaho kunyereza ifumbire ingana na Toni ebyiri.

Abo bafunzwe ni uwitwa Hakizimana Jean de Dieu ushinzwe imibereho myiza n’iterambere (SEDO) mu Kagari ka Murama ndetse na rwiyemezamirimo witwa Nyirimanzi Augustin usanzwe agurisha ifumbire, nk’uko bivugwa n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyamata, Gashumba Jacques.

Yagize ati “yari imifuka 44 y’ifumbire ihwanye na toni ebyiri ya Kawa itajya igurishwa abaturage kuko ikigo cya NAEB kirayizana hanyuma kikayiha abaturage, bitandukanye rero n’izindi kuko bo hari abafite isoko ryo kuzigurisha ariko iyi yo ntigurishwa”.

Nyuma yo kubura iyi fumbire ngo habaye umukwabu niko kujya gusaka mu baturage maze bayisanga kuri rwiyemezamirimo kandi atemewe kuyicuruza, bamubajije avuga ko yahihawe na Hakizimana.

“Bose twabashyikirije polisi ikorera mu Karere ka Bugesera kugira ngo barebe aho iyo fumbire yaturutse kuko itemewe kugurishwa,” ni Gashumba ubivuga.

Ubuyobozi bwa polisi mu karere ka Bugesera buravuga ko abo bagabo bakimara gutabwa muri yombi iperereza ryahise ritangira, gusa ngo bakaba bakegeranya ibimenyetso maze nibasanga hari ibibahama bajyanwe imbere y’ubutabera.

Hari hashize iminsi nta bujura bw’ifumbire bugaragara kuko bwari bumaze gucika nyuma yaho inzego zibishinzwe zibihagurukiye, dore ko leta iba yayitanzeho amafaranga menshi.

Egide Kayiranga

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka